Print

Bishop Desmond Tutu wafashije mu gusoza apartheid akanahabwa Igihembo cya Nobel yatabarutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021 Yasuwe: 742

Musenyeri mukuru Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akanafasha gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid muri Afurika y’epfo, yapfuye ku myaka 90.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo wabaye intwari ari"ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw’igihugu cyacu ku gisekuru cy’Abanya-Afurika y’epfo b’indashyikirwa baturaze Afurika y’epfo ibohoye".

Yavuze ko Arkiyepiskopi Tutu yafashije mu gutanga umurage wa "Afurika y’Epfo ibohowe".

Tutu yari umwe mu bantu bazwi cyane mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Kimwe n’umunyabigwi mu b bagize uruhare rwo kurwanya irondaruhu rya apartheid,Nelson Mandela, Tutu nawe yari umwe mu bakomeye bagize uruhare mu guhagarika politiki y’ivanguraruhu ryashyizweho na guverinoma y’abazungu yarwanyaga abirabura muri Afurika yepfo kuva 1948 kugeza 1991.

Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1984 kubera uruhare yagize mu rugamba rwo gukuraho gahunda ya apartheid.

Urupfu rwa Tutu ruje nyuma y’ibyumweru bike nyuma y’urupfu rwa perezida wa nyuma wa Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid, FW de Clerk, wapfuye afite imyaka 85.

Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yari "umuyobozi w’icyamamare mu by’umwuka, uharanira kurwanya ivanguraruhu kandi uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi".

Yasobanuye ko "yakundaga igihugu bitagereranywa; umuyobozi w’amahame no gukunda gutsinda,watanze ibisobanuro byimbitse bya Bibiliya ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Umugabo ufite ubwenge budasanzwe, ubunyangamugayo no kudatsindwa mu kurwanya imbaraga za apartheid, na we yari afitiye ubwuzu n’impuhwe ababazwaga n’ikandamizwa,akarengane n’urugomo byakorwaga muri apartheid..."

Musenyeri mukuru Desmond Tutu yari muntu ki?

Uyu abamukunda bahimbaga ’The Arch’ (impine ya Archbishop, bivuze Musenyeri mukuru), Tutu yahitaga yiranga, mu makanzu ye y’idini yo mu ibara rya roza, uburyo yabaga yishimye n’ukuntu hafi buri gihe cyose yabaga amwenyura.

Ntiyagiraga ubwoba bwo kugaragaza imbamutima ze mu ruhame, harimo no guseka kwibukwa cyane hamwe no kubyina mu muhango wo gutangiza igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’epfo mu 2010.

Nubwo yari icyamamare bwose, ntiyari umugabo ukunzwe na bose. Yanenze bikomeye leta yo mu gihe cya nyuma y’ubutegetsi bwa apartheid aho, rimwe na rimwe, yabonaga ko irimo kugaragaza ukutari ko Afurika y’epfo.

Mu 1960 yahawe ubupadiri mu idini ry’abangilikani, aza kuba musenyeri wa Lesotho kuva mu 1976 kugeza mu 1978, aba musenyeri wungirije wa Johannesburg ndetse aba n’umukuru wa paruwasi i Soweto. Mu 1985 yabaye Musenyeri wa Johannesburg, anagirwa Musenyeri mukuru wa mbere w’umwirabura wa Cape Town. Yakoresheje uwo mwanya we ukomeye mu kwamagana ikandamizwa ry’abaturage b’abirabura mu gihugu cye, buri gihe akavuga ko intego ze ari izo mu rwego rw’idini atari iza politiki.

Nyuma yuko mu 1994 Mandela abaye Perezida w’Afurika y’epfo wa mbere w’umwirabura, yagize Tutu umukuru w’akanama k’ukuri n’ubwiyunge kashyiriweho gukora iperereza ku byaha byakozwe n’impande zombi - abazungu n’abirabura - mu gihe cya apartheid.

Binavugwa ko ari we wahanze ijambo "Igihugu cy’Umukororombya" (Rainbow Nation), ashaka kuvuga uruhurirane rw’amoko muri Afurika y’epfo ya nyuma y’ubutegetsi bwa apartheid, ariko mu myaka ye ya nyuma yavuze ko yicuza ko iki gihugu kitunze ubumwe mu buryo nk’ubwo yari yarifuje mu nzozi ze.