Print

Ingabo za Ukraine zagaragaye zigerageza ibisasu bya karahabutaka hafi y’Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021 Yasuwe: 1906

Ingabo za Ukraine ziherutse gufatwa amashusho zigerageza misile zakozwe na Amerika zirwanya intwaro z’Abarusiya.

Video, yasohowe ku wa kane n’ishami ry’ingabo z’igihugu cya Ukraine, yerekana ingabo zikora imyitozo mu karere karimo intambara mu burasirazuba bwa Ukraine.

Iyi myitozo yabereye mu kigo cy’imyitozo, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Ukraine.

Intego barasaga yari ireshya na kilometero irenga kandi bigaragara ko barasaga ikigega cyakoreshejwe mu ntambara y’ubutita.

Abayobozi bavuze ko bwari ubwa mbere ingabo zirasa iki gipimo.

Kuva mu mwaka wa 2018, Ukraine igerageza kwinjira muri NATO,yakiriye intwaro yahawe na Amerika na misile za Javelin, bituma Moscow ijiginywa.

Leta ya Kyiv yashinje iya Moscow kuba yarakusanyije ingabo ibihumbi icumi mu rwego rwo kwitegura igitero yashoboraga gukora, bituma havuka ubwoba bw’uko hashobora kuvuka amakimbirane akaze mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukrainendetse bikabyara intambara hagati y’abaturanyi.

Uburusiya bwahakanye gutegura igitero icyo aricyo cyose ariko bushinja Ukraine na Amerika imyitwarire mibi.