Print

Abagize P-square bapfukamye basaba imbabazi abafana babo nyuma y’imyaka 5 barashwanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021 Yasuwe: 1322

Peter na Paul Okoye bagize itsinda rya P-square basabye abafana babo n’abantu bose kw’isi kubabarira ku bwo gutandukana kwabo.

Itsinda rya P-square yatandukanye muri 2017 kubera kutumvikana kwaje mu muryango wabo.

Ariko aba bavandimwe basubiye hamwe mu byumweru bishize ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 40 mu mahoro.

Mbere yo kuririmba mu gitaro cya Livespot X Festival cyabereye i Lagos mu ijoro ryakeye,P-square babanje gupfukama basaba imbabazi abafana babo.

Bati: "Turasaba imbabazi ku bwo gutandukana, turusaba imbabazi byimazeyo abafana bacu bose bo ku isi.turashaka ko abantu bose ku isi bamenya ko dusaba imbabazi."

P Square mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo yiyunze nyuma y’imyaka itanu abari bayigize uko ari babiri badacana uwaka.