Print

APR FC yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021 Yasuwe: 1940

Ikipe ya Gasogi United yujuje umukino wa 6 idatsinda nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino utarabereye igihe wabaye kuri iki cyumweru.

Kuri uyu munsi wahariwe gufungura impano,aya makipe yombi yahuriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya Gasogi yakirira imikino yayo saa cyenda zuzuye.

Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 45′ ndetse na Byiringiro Lague watsinze icya kabiri ku munota wa 80′ kuri penaliti yakorewe kuri Ishimwe Anicet.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu aho izakira ikipe ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

APR FC yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 23 irushwa amanota 3 na Kiyovu Sports ya mbere gusa isigaje ibirarane 2.