Print

Igihe ikipe ya Senegal izagerera mu Rwanda cyamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2021 Yasuwe: 1104

Ku wa gatanu, tariki ya 31 Ukuboza 2021,nibwo ikipe y’igihugu ya Senegal izagera mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali mu myitozo yo kwitegura AFCON 2021 izabera muri Cameroon.

mu cyumweru gishize,umutoza Aliou Cisse yashyize hanze ikipe y’abakinnyi 27 bazitabira iri rushanwa ndetse bazatangirira imyiteguro i Dakar mbere yo guhaguruka berekeza hano mu Rwanda.

Mu bakinnyi 27 batoranijwe muriiyi kipe harimo Sadio Mane wa Liverpool kimwe na kapiteni wa Napoli Kalidou Koulibally hamwe n’umunyezamu mwiza wa Chelsea, Edouard Mendy.

Ikipe ya Les Lions de la Teranga ziri ku mwanya wa mbere muri Afurika zizakina imikino ibiri ya gicuti mu Rwanda umwe zihanganye n’Amavubi.

Senegal iri mu itsinda B rya 2021 AFCON hamwe na Gineya, Zimbabwe na Malawi.

Ikipe ya Senegal izaza mu Rwanda ni:

Abazamu: Edouard Mendy (Chelsea FC, Ubwongereza), Alfred Gomis (Stade Rennais, Ubufaransa), Seny Timothy Dieng (Queens’ Park Rangers,Ubwongereza);

Ba myugariro: Bouna Sarr (FC Bayern Munchen, Ubudage), Saliou Ciss (AS Nancy Lorraine, Ubufaransa), Kalidou Koulibaly (SS Napoli, Ubutaliyani), Pape Abdou Cissé (Olympiacos FC, Ubugereki), Abdou Diallo (PSG, Ubufaransa), Ibrahima Mbaye (Bologna FC, Ubutaliyani), Abdoulaye Seck (Royal Football Club Club, Ububiligi), Fodé Ballo Touré (AC Milan, Ubutaliyani), Cheikhou Kouyaté (Crystal Palace, Ubwongereza);

Abakinnyi bo hagati: Pape Matar Sarr (Metz FC, Ubufaransa), Pape Guèye (Olympique de Marseille, Ubufaransa), Nampalys Mendy (Leicester City FC, Ubwongereza), Idrissa Gana Guèye (PSG, Ubufaransa), Name Moustapha (Paris Football Club, Ubufaransa) , Mamadou Loum Ndiaye (Deportivo Alaves, Espanye), Joseph Lopy (FC Sochaux, Ubufaransa);

Abataha izamu: Sadio Mané (Liverpool FC, Ubwongereza), Ismaila Sarr (Watford Football Club, Ubwongereza), Bamba Dieng (Olympique de Marseille, Ubufaransa), Keita Baldé Diao (Cagliari, Ubutaliyani), Habib Diallo (RC Strasbourg, Ubufaransa), Boulaye Dia (Villarreal CF, Espagne), Famara Dièdhiou, Alanyaspor, Turukiya), Mame baba Thiam (Kayserispor, Turukiya).

Amakuru aravuga ko imikino ya gicuti iteganyije hagati y’u Rwanda na Senegal na Guinnea nta kirahinduka izaba tariki 2,4& 6 Mutarama 2022.

Amavubi azahamagarwa hagati ya tariki 29-30 Ukuboza 2021 atangire umwihererero tariki 31 Ukuboza 2021.

Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 11 wa shampiyona izakinwa nk’ibisanzwe muri iki cyumweru.