Print

Real Madrid irifuza gutanga Eden Hazard kugira ngo ibone umukinnyi uhagaze neza muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2021 Yasuwe: 1624

Kugeza ubu Real Madrid ifite myugariro umwe gusa w’iburyo,Dani Carvajal ariyo mpamvu yifuza James kugira ngo aze kumwunganira dore ko akunze no kugira imvune cyane.

Nk’uko El Nacional ibitangaza, ngo uyu mwanya ni umwe mu zihangayikishije Carlo Ancelotti cyane ariyo mpamvu ahashaka umukinnyi wundi w’umuhanga.

Ikipe yaMadrid ifite ’inzozi’ zo gusinyisha James kugira ngo izibe icyuho ariko izi ko bizagorana kumusinyisha ariyo mpamvu bashyizemo Hazard wayihombeye.

Ikipe ya Ancelotti yiteguye gukoresha miliyoni zirenga 50 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi w’Umwongereza kandi barashaka no gukoresha Hazard wamamaye muri Chelsea kugira ngo byorohe.

Uyu mubiligi yavuye i Stamford Bridge yerekeza i Madrid muri 2019 ndetse zari inzozi ze gukinira iyi kipe yahoze afana akiri umwana.

Ariko ibintu ntibyamugendekeye neza kuri Santiago Bernabeu kubera imvune zamwokamye.

Bivugwa ko umuherwe Roman Abramovich yagerageje kureshya Hazard kugira ngo amugarure mu burengerazuba bwa London.

Real Madrid yakwishimira kugurana aba bakinnyi kuko Hazard ari mu bayitwara menshi ku mushahara kandi atakibona umwanya wo gukina.

Real Madrid iziko gusinyisha uyu musore w’imyaka 22 bikomeye kuko ’afite byose’ muri Chelsea gusa ngo ifite ubushake bwo kubigerageza.

James yazamuye urwego muri uyu mwaka w’imikino,kuko amaze gutsinda ibitego bitanu kandi atanga imipira yavuyemo ibitego itandatu mu mikino 22 amaze gukina nk’umukinnyi w’inyuma.

Inkuru iratandukanye kuri Hazard w’imyaka 30, kuko nta gitero aratsinda mu mikino 14 aheruka gukina, gusa yatanze umupira umwe gusa wavuyemo igitego.


Real Madrid irashaka kugurana Hazard James