Print

Granit Xhaka yakoreye igikorwa cy’urukundo umufana wa Arsenal wahuye n’uruva gusenya aturutse USA aje kuyireba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2021 Yasuwe: 1866

Jack Robinson yanditse ku mbuga nkoranyambaga ukuntu yateguye urugendo rwo kuva muri Amerika yerekeza i London kureba umukino wa Arsenal na Wolves mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ubukwe bwe n’umugore we maze ababazwa cyane no kumenya ko umukino wahagaritswe kubera abakinnyi ba Wolves banduye Covid-19 ku bwinshi.

Robinson n’umugore we Heather bari bicaye mu ndegeyari igiye guhaguruka i St Louis, muri Leta ya Missouri mu rugendo bari barateguye amezi atandatu mbere ubwo inkuru ibabaje yabageragaho.

Robinson yanditse kuri Twitter ati: "Ibi birababaje cyane.

"Nateguye iyi gahunda kandi nayinogeje neza mu gihe cy’amezi atandatu.

"Urugendo rwo mu mpeshyi rwarahagaritswe kuri njye none n’uyu mukino, mbuze amagambo,ndarwaye.

"Njye n’umugore wanjye tumaze imyaka 10dushyingiranwe, kandi nashakaga kumwereka ikintu kidasanzwe, ikintu azahora yibuka ubuziraherezo."

Ubwo yari amaze kubona iyi tweet y’agahinda ya Robinson, umukinnyi wo hagati w’Umusuwisi Xhaka yandikiye Robinson ubutumwa bushimije cyane.

Xhaka yagize ati: "Muraho Jack.

"Nageze mu rugo mvuye ku mukino [na Norwich] kandi nabonye tweet yawe ko wowe n’umugore wawe mwafashe indege muvuye muri Amerika kuza kureba umukino tuzakina na Wolves.

"Nabonye ubabajwe nuko umukino wahagaritswe kuko wari utegereje igihe kinini gufata indege ukaza kutureba.

"Niba ukiri i London ku ya 1 Mutarama 2022, ndashaka kubatumira mu mukino wa Arsenal vs Manchester City nk’umushyitsi wanjye kugira ngo mbashimire urukundo rwanyu kuri Arsenal.

"Ese ibyo byakubera byiza?

"Granit."

Robinson yishimye cyane kandi yashimiye Xhaka n’abandi bafana ba Gunners inkunga bamuteye.

Ikipe ya Arsenal yaraye itangaje ko umukino wayo na Wolves wasubitswe Kubera ko iyi kipe bagombaga gukina yagiye abakinnyi benshi banduye Covid-19.

Wolves ntifite abakinnyi nka Hwang Hee-chan, Rayan Ait-Nouri na Willy Boly bavunitse kongeraho Pedro Neto, Jonny Castro Otto na Yerson Mosquera. Fabio Silva na Mosquera basanganwe Covid-19.


Ubutumwa bwa Xhaka bwakoze benshi ku mutima