Print

The Ben yahishuye ko Miss Pamella ariwe rukundo rwe rwa mbere ,ntawundi mukobwa bakundanye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 December 2021 Yasuwe: 1733

Imyaka 13 amaze mu muziki, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo; gusa hari abakobwa b’ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe akabyemeza ibindi akabihakana. Kuri ubu yahishuye ko nta mukobwa n’umwe bigeze bajya mu rukundo uretse Uwicyeza Pamella yavuze ko ariwe rukundo rwe rwa mbere mu buzima bwe.

Uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye. Cyane cyane abo yagiye akoresha mu mashusho y’indirimbo ze. Hari n’abigeze kuvuga ko akundana n’umuhanzikazi Ruth B wo muri Canada, ariko byafashwe nk’ibihuha. Yanavuzwe mu rukundo n’umunyamideli Angnes Masongange wo muri Tanzania witabye Imana, ku wa 20 Mata 2018.

Mu butumwa yahaye abakunzi be bamukurikirana kuri paje ye ya facebook, umuhanzi The Ben yabajije abakunzi be impamvu bamukunda maze abasezeranya ko agiye kugerageza gusubiza ibibazo byabo, agira ati’’ Ni iyihe mpamvu ukunda TigerB? Uyu munsi ndagerageza gusubiza ibibazo byanyu”.

Ni ibitekerezo by’abantu benshi bagiye bamwandikira bamubwira ko bamukunda, ndetse bamukundira ijwi rye n’ubwiza bwe cyane kuko ibitekerezo byose hamwe byarengaga 700.

Hari uwitwa Mbwira Rwanda wamubajije agendeye mu buzima bwe busanzwe, maze amubaza abakobwa yaterese umubare wabo ndetse n’abo bagiye mu rukundo uko bangana mbere y’uko akundana na Miss Pamella.

Yagize ati’’Ni abakobwa bangahe waterese mbere y’uko ushaka Miss Pamella? Ni abakobwa bangahe mwakundanye (EX) mu buzima bwawe’’.

Mbwira Rwanda kandi yahise amubwira n’impamvu amukunda agira ati’’ Ndagukunda kubera ko ufite impano, uri mwiza ndetse ufite n’ikinyabupfura.’’

Muri Mata 2018, mu kiganiro Samedi Détente cya Radio
Rwanda, The Ben yabajijwe niba afite umukunzi, avuga ko ntacyo abura ariko ko
hari ibyo ashyira imbere. Yavuze ko nk’undi musore wese, ari gushaka
amafaranga, kubaka, kwiga n’ibindi.

Uyu muhanzi muri iki gihe uri muri Zanzibar, agira ati “Oya. Niyo naba mufite ntabwo nabivuga.Ntawe mfite. Nta kibura ariko uba ureba icyo ugomba gushyira imbere.. Kimwe n’undi musore wese aba ari ugushaka amafaranga, kubaka, kwiga n’ibindi, ku buryo n’uwo wazazana wamwubahisha. Nta wamenya bizaba nko mu myaka iri imbere. Amahitamo siyo yabaye ikibazo.”

1.The Ben yahakanye ko yabyaranye n’umukobwa witwa Midi

Muri Mutarama 2015, The Ben yatangaje ko ari mu ukundo n’umukobwa witwa Midi uba uba muri Amerika ariko yamagana amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse bakaba barabyaranye imfura.

Icyo gihe, The Ben yabwiye INYARWANDA ko uyu Midi ari umunyarwandakazi uba muri Amerika utarakunze kuba mu Rwanda. Anahakana ko abana mu inzu imwe n’uyu mukobwa. Inkuru y’urukundo rwe n’uyu mukobwa ntawuzi irengero ryayo, icyabayeho ni uko The Ben yabihakanye, ndetse n’uyu mukobwa ntacyo yigeze atangaza.

2.The Ben yemeje ko yakunzwe n’umukobwa ariko aramwirengagiza:

Ku wa 03 Kamena 2015, The Ben wari umaze igihe akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Ko Nahindutse’ afite iminota 04 n’amasegonda 55’.

Ni imwe mu ndirimbo zumvikanisha uburyo uyu muhanzi yayihanze imuvuye ku mutima. Aririmba mu ishusho y’umusore wicuza, abwira umukobwa ko ibyiza bye yabibonye agiye. Hari nk’aho aririmba agira ati ““Ndabizi ko bikugoye kubona ko nahindutse, ca inkoni izamba…burya iby’agaciro ubimenya bigiye! Narahindutse…”

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, yakurikiwe n’inkuru nyinshi mu bitangazamakuru zavugaga ko uyu muhanzi yaririmbye inkuru mpamo y’urukundo rwe n’umukobwa wamukunze hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 ubwo uyu muhanzi yari akiba mu Rwanda.

The Ben yagiye muri Amerika ku wa 04 Nyakanga 2010 mu cyiswe ‘Urugwiro Conference’, inkuru ye n’uyu mukobwa ivuzweho agahe gato mu itangazamakuru akirinda kugira byinshi abivugaho.

Inkuru zivuga ko The Ben yirengagije urukundo rw’uyu mukobwa amutera umugongo. Ndetse ko atajyaga amubonera umwanya. No mu ndirimbo
ye ‘Ko Nahindutse’ aririmba avuga ko “wari urukundo nagabiwe ndinanirwa’.

Abwira uyu mukobwa ko yamaze kumenya agaciro ke mu buzima
bwe, akamwingigira kubona ko yahindutse. Uyu mukobwa yaje kujya kwiga mu
Bushinwa naho The Ben ajya gukomeza igice kinini cy’ubuzima bwe muri Amerika.

Ku wa 15 Kamena 2015, The Ben yemereye IGIHE, ko hari umukobwa wamukunze mu buryo bukomeye ariko aramwirengagiza. Ati “Ni ibintu byambayeho ariko bigaruka cyane mu buzima busanzwe abantu bacamo bwa buri munsi. Hari umuntu wanyeretse urukundo rukomeye ndamwirengagiza, nyamara mukunda. Gusa nabisobanukiwe amazi yarenze inkombe.”

The Ben yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gusangiza abandi ibyamubayeho no kumvikanisha ko yamenye icyo gukunda ari cyo.

Ati “Kubera iyo mpamvu, nize ko gukunda nyako ari uguha agaciro ugukunda n’urukundo aguha kandi nawe ukamukunda. Ni bintu byabaye kera nkiri mu Rwanda, kuva icyo gihe ni bwo iki gitekerezo ngishyize hanze mu ndirimbo”

3.Iby’urukundo rwe n’umukobwa yifashishije muri ‘Naremeye’

Ku wa 08 Kamena 2019, The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo
yise ‘Naremeye’, bivugwa ko umukobwa ugaragaramo mu ndirimbo bari mu munyenga w’urukundo.Abavugaga ibi bashingiraga ku buryo bose bitwawe mu mashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 04 n’amasegonda 03’.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ibi banashingiraga ku magambo uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo ashimagiza umukunzi we, avuga ko ‘yemeye nta kindi yarenzaho’.

Muri Kanama 2019, The Ben yabwiye INYARWANDA, ko ibyavugwaga atari ukuri, ko uyu mukobwa ari inshuti ye isanzwe yifashishije muri iyi ndirimbo bigatuma abantu babihuza n’urukundo.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe nikigera azarekana umutima we, kandi ko atari wa muntu wizerera ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo. We avuga ko urukundo rukwiye kuba hagati y’abantu babiri bamara gushimana bakabyereka umuryango, inshuti n’abavandimwe.

Yavuze ati “Ndi umuntu utizerera ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo, ni ibintu bihabanye kandi bikwiye kuba mambata, urukundo rugomba kuba hagati y’abantu babiri bagakundana igihe cyagera bakabwira ababyeyi nyuma bakabona kubitangaza abantu bose bakabimenya”.

Indirimbo ye ‘Naremeye’ yatumye benshi bacyeka ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Iherekejwe n’ibitekerezo birenga 700.

4.The Ben yahakanye ko ari mu rukundo n’umukobwa yakoresheje mu ndirimbo ‘Vazi’

Ku wa 15 Nzeri 2019, The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo
‘Vazi’ y’iminota 04 n’amasegonda 09’. Imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3
kuri Youtube.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo umunyafurikazi uba muri Amerika byavuzwe ko bakundana. Icyo gihe, The Ben yabwiye Kigalitoday,ko uyu mukobwa w’umunyamideli yamwifashishe kuko yanagaragaye mu mashusho y’izindi z’abahanzi barimo Eddy Kenzo na Khaligrapher wo muri Kenya.

Yagize ati “Umukobwa twakoranye ntabwo ari umukunzi wanjye, ni umukobwa ukora ibintu by’amashusho mu buryo bw’akazi, navuga ko ari umukobwa w’umunyamwuga twahuriye mu kazi ntabwo ari umukobwa dukundana.

‘Vazi’ ni imwe mu ndirimbo za The Ben ziganjemo amagambo y’urukundo. Yayiririmbye mu ndimi nk’Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n’Icyorezo.Amashusho yayo yafashwe na Lick Lick ndetse na Cedru.

5.The Ben yavuze ku mubano we n’umunyamideli Zari the Lady Boss:

Muri Nzeri 2019 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho
ya The Ben ari kumwe n’umunyamideli Zari basangira icyo kunywa. Bombi bari mu
buryohe bwaherekejwe n’indirimbo ‘Vazi’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Byavuzwe ko bari mu rukundo, bamwe baratungurwa! Mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 31 Ukuboza 2019 yahuriyemo n’abandi bahanzi
batumiwe mu gitaramo cya East African Party, The Ben yatangaje ko Zari wahoze
ari umugore wa Diamond badakundana nk’uko benshi babiketse.

The Ben wandikiranye kuri telefoni na Zari igihe kinini, yavuze ko Zari ari inshuti ye yiyongera ku zindi asanzwe afite muri Uganda aho yakoreye imishinga itandukanye iri mu murongo w’urugendo rwe rw’umuziki.

Yavuze ko urukundo rwacyetswe hagati yabo atari ukuri ahubwo byasembuwe n’amashusho yabo ahishura umunezero udasanzwe waranze umunsi bahuriyeho. Ati “Zari ni inshuti isanzwe. Ibyo nagiye numva ntaho bihuriye n’ukuri. Ni inshuti isanzwe.”