Print

Umuhanzi Général Defao yahitanwe na Covid-19

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 December 2021 Yasuwe: 1175

Uyu muhanzi w’imyaka 63 , yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1976 ubwo yari atangiye umuziki we, iki gihe akaba yarahereye mu matsinda mato mato y’i Kinshasa.

Général Defao yanyuze mu matsinda y’abacuranzi akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1981 nibwo yinjiye mu ryitwa Le Grand Zaico Wawa ry’umucuranzi wa gitari Félix Manuaku Waku.

Ubwo yari yinjiye muri iri tsinda nibwo abakunzi b’umuziki batangiye kubona ko Congo yungutse umuririmbyi w’agatangaza.

Mu 1983, Général Defao yinjiye muri Choc Stars aho yari kumwe na Bozi Boziana ufite izina rikomeye muri Congo, naryo aza kurisezeramo mu 1991 ubwo yari agiye gushinga itsinda rye bwite yise ‘Le big stars’.

Iki gihe Général Defao yari afite indoto z’uko itsinda rye rizaba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka itanu ya mbere y’iri tsinda, uyu muhanzi yibanze ku gusohora indirimbo nyinshi aho byibuza yasohoye album 17 zirimo esheshatu zasohotse mu 1995.

Mu 2000 nibwo Général Defao yaje kwerekeza i Paris mu Bufaransa aba ariho akomereza ibikorwa bya muzika ye, icyakora aza no kugirana ibibazo n’ubuyobozi bwa Perezida Kabila byatumye atongera kugera mu gihugu cye ndetse binavugwa ko ubutegetsi bwahagaritse indirimbo ze ntizongera gucurangwa muri iki gihugu.

Mu 2019 nibwo Général Defao yongeye gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila amaze umwaka avuye ku butegetsi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021 nibwo byamenyekanye ko Général Defao wari ufite imyaka 62 yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19 aguye mu bitaro bya Laquintinie i Douala muri Cameroon.