Print

Rayon Sports imaze kubona akayabo nyuma y’umunsi umwe itangije gahunda yo kwishyura umukinnyi wayitsinze muri FIFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 2327

Nyuma y’iminsi ibiri gusa hatangijwe gahunda yo gukusanya amafaranga yo kwishyura rutahizamu w’Umunya-Cameroun Philippe Arthur Banen wareze Rayon Sports muri FIFA, hamaze gutangwa asaga miliyoni 7 Frw arimo miliyoni 1 Frw yatanzwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe na we yatanze miliyoni 1 Frw kimwe na Muhirwa Prosper mu gihe kandi hari na fan club yatanze asaga miliyoni 3 Frw.

Iyi nkunga iri gukusanywa hifashishijwe uburyo bwa *702# cyangwa kuri konti za banki za Rayon Sports.

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura miliyoni 12.269 Frw bitarenze tariki ya 5 Mutarama 2022 bitaba ibyo igahagarikwa kugura abakinnyi.

Mu kwezi kwa Cumi 2021, nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports aho yayitegetse kwishyura Miliyoni 12, 269,000 z’amafaranga y’u Rwanda,rutahizamu Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon kubera ko yamusezereye mu buryo butubahirije ingingo zari zikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yasinyiraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amafaranga FIFA yahanishije ikipe ya Rayon Sports agizwe na Miliyoni 3,245,000 yagombaga guhabwa uyu mukinnyi ubwo yamuguraga (recruitment) ndetse na Miliyoni 9,024,000 y’amande.FIFA iteganya ko mu gihe Rayon Sports yananirwa kwishyura uyu mukinnyi aya mafaranga, igomba guhanishwa kutagura abakinnyi mu gihe cy’imyaka 2 uhereye muri Mutarama 2022.

Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports kuri komite ya Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe ntabwo yahise atangira kuyikinira kuko iyi kipe yari ifite umubare munini w’abanyanahanga. Nyuma yaje gusezererwa na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah na Twagirayezu wari umwungirije.

Mu rwego rwo kwirinda ko ikipe yafatirwa ibi bihano,ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangije igikorwa cyo gukusanya aya mafaranga aho yatangaje ko ikeneye abakunzi bayo 60,000 buri wese wishyura amafaranga macye (200 Frws) ubundi hakaboneka Miliyoni 12,000,000 yishyurwa uyu mukinnyi.