Print

Kylian Mbappe na Lewandowski bamaganye igitekerezo cy’umutoza Arsene Wenger

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 2451

Kylian Mbappe na Robert Lewandowski bombi bagaragaje ko bitandukanyije n’igitekerezo cy’umuyobozi wa siporo muri FIFA,Arsene Wenger wifuza ko igikombe cy’isi cyajya gikinwa buri nyuma y’imyaka ibiri.

Inteko nyobozi yumupira wamaguru ku isi yashyigikiye igitekerezo cyo kwakira biriya birori bikomeye mu mupira wamaguru buri myaka ibiri aho kuba ine, ariko ni icyifuzo cyakiriwe nabi cyane na benshi

Abayobozi ba FIFA bavuga ko ari ikintu abafana bamwe bifuza kubona kandi hari ubushake bwo kwemera icyifuzo cy’abo bafana.

Nyamara, ibyamamare byo muri iki gihe ntbishyigikiye icyo gitekerezo, ndetse bamwe muri babiri mu bakinnyi bakomeye bumupira w’amaguru bamaganye iki igitekerezo kitavugwaho rumwe.

Mbappe ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo bya Dubai Globe Soccer Awards yagize ati: "Gukina Igikombe cy’isi buri myaka ibiri, byatuma aya marushanwa aba asanzwe, kandi ibyo ntibikwiye."

’Mu mwaka w’imikino tugomba gukina imikino 60 mu mwaka. Euro Igikombe cyisi, Nations League… Dukunda gukina ariko birakabije.

’Niba abantu bashaka kubona ubuziranenge, ndatekereza ko tugomba kuruhuka.’

Lewandowski nawe yashyigikiye icyo gitekerezo, avuga ko kwiyongera kw’imikino byatuma urwego rusange rwimikinire rugabanuka.

Ati "Tugira imikino myinshi mu mwaka, ibyumweru byinshi cyane tuba duhuze. Niba ushaka guha abafana ikindi kintu cyiza, ukeneye kuruhuka."

Uyu rutahizamu wa Bayern Munich watwaye ibihembo bibiri i Dubai yakomeje ati "Tugomba kureba imbere, niba dushaka gukina igikombe cy’isi buri myaka ibiri, urwego ruzagabanuka. Ntibishoboka k’umubiri n’ubwenge ko bizakora ku rwego rumwe. "

Lewandowski yatwaye igihembo cya ’Maradona Award for Best Goal Scorer of the Year’ cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2021’ na ’TikTok Fans Of the year’ i Guba mu mujyi wa Dubai, naho Mbappe yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi mu bagabo.