Print

Umugabo yasize ubuzima mu irushanwa ryo kurya byinshi mu gihe gito yagiyemo kuri Noheli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 1622

Polisi y’ahitwa Kihihi muri Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wapfiriye mu marushanwa yo kurya y’abatarabigize umwuga yateguwe n’abantu batandukanye, mu ijoro rya Noheri.

Uyu nyakwigendera wamenyekanye ku izina rya Sentekola Gad, ufite imyaka 56, utuye mu kagari ka Kibimbiri muri Kabuga - Intara ya Kihihi mu karere ka Kanungu.

Polisi ivuga ko umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kihihi IV, aho byagaragaye ko yabuze umwuka kugeza apfuye.

Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati: “Abaturage bagomba kumenya ko amarushanwa nk’aya ashobora guteza akaga kandi ko ashobora guhitana ubuzima.

muri ibi bihe bisanzwe, abayateguye bagomba kumenyesha abakinnyi ingaruka ndetse bakanashyiraho ingamba zo kubirinda, nko kugira abaganga hafi aho."

Muri iryo rushanwa, abariteguye ntabwo bari abanyamwuga, bakoraga amarushanwa yo kurya ibiryo byinshi mu gihe gito cyane, nta bwirinzi bushyizweho.

Nk’igisubizo,guhiga Salvan n’abandi bateguye ayo marushanwa mu kagari ka Kibimbiri birakomeje. Bagomba guhanirwa ibikorwa by’uburangare bishobora guteza urupfu. ”


Comments

Isingizwe eric 28 December 2021

Turaturanye nibyokoko yishwe nibyokurya,twamushinguye kuwagatandatu,murwanda turabemera 0784210771.