Print

Samuel Eto’o yahaye ikipe y’igihugu ya Cameroon imodoka nziza cyane yo kugendamo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 2250

Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira muri Cameroun Samuel Eto’o, yahaye ikipe y’igihugu imodoka nshya ifite imyanya 70 nziza cyane.

Ikinyamakuru kick442 cyatangaje ko kuri uyu wa mbere Samuel Eto’o wahoze ari umukinnyi ukomeye muri Cameroun ubu akaba ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, yahaye imodoka nshya ikipe y’igihugu.

Iyo modoka izabafasha kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika, ndetse bakazayikoresha muri iyi mikino.

Iyi modoka isimbuye imodoka yari yarahawe iyi kipe mu 2007 ndetse Samuel Eto’o na we akaba yarayikoresheje akiri umukinnyi.