Print

FDA yahagaritse inzoga yitwa Umuneza na Tuzane zivugwaho kwica abantu bane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 674

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA), cyahagaritse by’agateganyo inzoga ebyiri, iyitwa Umuneza na Tuzane zikekwaho guhitana ubuzima bw’abantu mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, nibwo Rwanda FDA yasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’ibi binyobwa ndetse inabuza abantu kunywa izi nzoga mu gihe hakiri gukorwa isuzumwa ku mikorerwe yazo.

Bibaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza hasakaye amakuru y’abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bapfuye bigakekwa ko urupfu rwabo rufitanye isano n’inzoga banyoye yitwa Umuneza.

Aba bose bari basangiye iyi nzoga ndetse banafatwa n’uburwayi bumwe bataka mu nda ndetse batabasha kubona neza byaje kubaviramo kwitaba Imana.

Hakaba hari n’abandi baturage bagera kuri 3 barembeye mu bitaro kubera izi nzoga.

Iyi nzoga ikorwa mu bitoki ikaba yari ifite ikirango cy’ubuziranenge gitangwa na RSB, icyakora RSB yagiye ivuga ko hari abahabwa iki kirango ariko nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo berekanye bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.