Print

Kicukiro yakoresheje indege yahize utundi turere tw’umujyi wa Kigali mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2021 Yasuwe: 1474

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje uko Uturere tugize uyu Mujyi twarushanyijwe muri aya marushanwa y’ubukangurambaga bwo gukingira Covid-19 aho Kicukiro ifite amanota 94,6%, Gasabo ikagira amanota 84% naho Nyarugenge igira amanota 80%.

Naho Umurenge wabaye uwa mbere muri ubu bukangurambaga ni uwa Umurenge Bumbogo wo mu Karere Gasabo wahembwe imodoka nk’igihembo nyamukuru mu marushanwa yabaye mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali. Igenzura ryarebye uko kurwanya COVID-19 byubahirizwa mu nzego zose.

Na none kandi hatangajwe Imidugudu itatu yabaye iya mbere muri buri Karere aho nko muri Gasabo hari uwa Rugando wo mu Murenge wa Bumbogo wagize amanota 96.9%, uwa Inyange wo mu Murenge wa Kimironko wagize 95.6% n’uwa Gasasa wo muri Kimihurura wagize 94.1%.

Mu Karere ka Kicukiro, Umudugudu wa Rukatsa wo mu Murenge wa Kagarama wagize amanota 96.8%, naho Umudugudu wa Uwakeke wo mu Murenge wa Kigarama wagize 94.6% na Muhabura wo mu Murenge wa Kanombe.

Mu Karere ka Nyarugenge, Umudugudu wa Ubucuruzi wo mu Murenge wa Muhima wagize amanota 98%, uwa Gacaca wo mu Murenge wa Nyarugenge ugira 97% na Kamatamu wo mu Murenge wa Mageragere ukaba waragize amanota 96.1%

Umudugudu wa Mbere wahawe ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 2.5 Frw, uwa Kabiri uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw naho uwa Gatatu uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.