Print

Tanzania igiye gushaka ideni ryo kuyifasha kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uyihuza na Burundi, Rwanda na RD.Congo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 885

Leta ya Tanzania igiye gushaka ideni ry’amafaranga yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi uva mu murwa mukuru w’ubukungu, Dar es Salaam, ukagihuza n’ibihugu bituranye birimo u Burundi,u Rwanda na Repuburika ya Demokrasi ya Congo.

Prezida wa Tanzania Samia Suluhu avuga ko hakenewe amafaranga arenga miliyoni 6 z’amadorari y’abanyamerika kugira ngo harangizwe igice cy’uwo muhanda w’ibirometero 2.561 uzayihuza n’ibihugu bituranye.

Ayo mafaranga ngo agiye kuguzwa abasanzwe bafatanya na Tanzania mu iterambere.

Perezida Samia yabivuze ku wa kabiri mu birori byo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Tanzania Railway Corporation (TRC) na Yapi Merkez yo muri Turkia aho bumvikanye kubaka 368km kuva Makutupora (akarere ka Manyoni mu ntara ya Singida) kugera Tabora ku mafaranga angana na miliyoni 1,908 z’amadorari.

Umukuru wa Tanzania yavuze ko hadafashwe ideni uyu mugambi ntacyo uzaba umaze kuko utazaba wageze ku masoko wari ufitiye intego.

Ku bw’umukuru w’igihugu cya Tanzania, uwo muhanda uri kubakwa mu bice bitatu:

Dar es Salaam-Morogoro: umaze kubwakwa kuri 95%
Morogo-Makutupora: ugeze ku 77%
Mwanza-Isaka: 4%
Icyo gice nyamukuru kingana na 1063km.

Igice gisigaye cya 1,342km kizageza uwo muhanda mu Burundi, mu Rwanda no muri Congo gikeneye ideni kugira ngo cyubakwe.

Ariko umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, yanenze amadeni igihugu giherutse gufata ku bihugu cyangwa amashyirahamwe asanzwe afashanya n’iki gihugu mu iterambere,avuga cyane iriherutse gufatwa mu kigega mpuzamahanga FMI/IMF ringana na miliyoni 567,2 z’amadorari.

Yanavuze ko mu gihe kizaza igihugu kiza tezwa cyamunara kubera umwenda wacyo ukomeza kuzamurwa no gufata amadeni menshi.

Ibyo umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Tanzania yabivuze arebye amafaranga leta y’igihugu cye gisohora mu kwishyura amadeni, ayo akaba ari hafi tririyoni 10 z’amadorari buri mwaka.

BBC