Print

Umubano wa Kizigenza na Ariel Wayz wajemo agatotsi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 December 2021 Yasuwe: 1583

Nyuma y’igihe kinini Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagaragaza ko bakundana , umubano wabo wajemo agatotsi.
Nyuma y’amezi atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo, kuri ubu amazi ntakiri yayandi.

Ku mbuga nkoranyambaga zacishwagaho amafoto n’amagambo y’urukundo rw’aba bahanzi,hatangiye guca amagambo y’amaganya ndetse no kwicuza ku mpande zombi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ariel Wayz yagize ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Ni amagambo yatumye abakurikira uyu mukobwa batangira kwibaza ibyamubayeho, bamwe batangira gukeka ko yaba ari Juno Kizigenza ari kubwira.


Abibwiraga iby’uko Ariel Wayz yabwiraga Juno Kizigenza ntibatinze kubona igisubizo, kuko uyu musore nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko arambiwe ibimeze nk’ikinamico yabagamo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Juno Kizigenza yagaragaje ko yasubiye kubaho adafite umukunzi.

Uku gusa no guterana amagambo ariko baterura, kwakurikiwe n’uko aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Yaba Ariel Wayz na Juno Kizigenza nta n’umwe uri gukurikira undi ku rukuta rwa Instagram.

Iby’urukundo rwatangiye kuzamo agatotsi hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz byatangiye kuvugwa cyane mu mezi atandatu ashize ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away.

Ni kenshi bagaragaye bifashe amafoto yabaga agamije gushimangira ko baba bakundana nubwo ku rundi ruhande abakrikirana imyidagaduro y’u Rwanda batasibaga kugaragaza ko baba bashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Umuhanzi Juno aherutse guhishura ikintu cy’umwihariko kuri Ariel Wayz n’ikintu cyiza yamukoreye kikamukora ku mutima kuruta ibindi, icyo ajya amukorera kikamubangamira anasobanura ukuntu arimo umugore mwiza wujuje ibyo umugabo wese yakwifuza.

Juno Kizigenza ibi yabitangaje mu kianiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru ,asobanura uko urugendo rwabo rwatangiye ati: ”Wayz tumenyana bwa mbere, ni umwaka ushize nari ndimo gukora amashusho y’indirimbo ‘Mpa Formulae’ ni bwo bwa mbere nari mpuye na Wayz turavugana nari muzi nyine muzi ko ari umusani uririmba duhana nimero kuva ubwo tuba inshuti nyine.”

Avuga ukuntu akunze kumushimisha by’umwihariko ariko ashimangira ko ikintu cyamushimishije yamukoreye muri uyu mwaka ari ukuntu yemeye kujya mu mashusho y’indirimbo ye ‘Birenze’ ati:”Muri uyu mwaka namusabye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye arabyemera byaranyuze cyane kuko narabishakaga mbimusabye arabyemera byankoze ku mutima.”

N’ubwo bose bahuye bahwanye, yavuze ikintu ajya amukorera kikamubabaza ati:”Wayz ntabwo akunda kwitaba fone, ushobora kumubura nk’amezi abiri kabisa, gusa nanjye hari ukuntu meze gutyo sinkunda gukoresha telephone cyane kugera kuri rwa rugero nshobora gusiga telefone mu rugo mu gitondo nkigendera nkagaruka nka n’ijoro.

Na we ni ukonguko ameze, hari igihe rero bibangama nk’iyo umushaka byihutirwa kubera impamvu z’akazi ukamushaka ukamubura.”
Mu gusoza, Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz arimo umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza kugira kuko yujuje icyo buri mugabo aba yifuza. Yagize ati: ”Wayz avugisha ukuri kandi iyo ni imwe mu ngingo nyamukuru y’umuntu mwagirana umushinga w’igihe kirekire.”