Print

Murumuna wa Diego Maradona nawe yapfuye ku myaka 52 y’amavuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 735

Hugo Maradona, murumuna w’Umunya-Argentine w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru Diego Maradona, yapfuye azize uburwayi bw’umutima afite imyaka 52.

Hugo, na we wakinnye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yapfiriye mu rugo rwe hafi y’umujyi wa Naples mu Butaliyani, umujyi mukuru we Diego yakiniyemo ubwo yari ageze mu bihe byiza bye mu gukina umupira kuva mu mwaka wa 1984 kugeza mu 1991.

Apfuye hashize amezi 13 Diego na we apfuye, uyu Diego akaba henshi afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’intyoza cyane b’ibihe byose mu mupira w’amaguru - wapfuye bivuye ku guhagarara kw’umutima afite imyaka 60.

Hugo yakinnye mu Butaliyani, muri Espagne, mu Buyapani no muri Argentina.

Hugo Maradona yasanze Diego muri Napoli mu 1987, ariko ananirwa gutanga umusaruro, nyuma aza gukina mu makipe nka Ascoli yo mu Butaliyani na Rayo Vallecano yo muri Espagne.

Mu itangazo yasohoye, Napoli yagize iti: "Ibitekerezo bya perezida w’ikipe Aurelio De Laurentiis, visi perezida Edoardo De Laurentiis, abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’umuryango wose wa SSC Napoli byifatanyije n’umuryango wa Maradona nyuma y’inkuru ibabaje y’urupfu rwa Hugo".

BBC