Print

Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo kizavura indwara z’umutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 1587

Iki kigo giherereye i Masaka mu mujyi wa Kigali cyitezweho gufasha abajyaga kwivuriza hanze izi ndwara bahenzwe, bakazabona ubuvuzi hafi kandi byoroshye.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abagize uruhare mu ntambwe igamije kubaka iki kigo mu Rwanda by’umwihariko Heart Care and Research Foundation.

Ati “Ndashaka gushimira Professor Magdi ku bw’umuhate we, mu rugendo rwatangiye mu myaka itatu rukaba rugejeje ku byo twishimira uyu munsi nubwo hari imbogamizi zabayeho zitewe n’icyorezo.”

Yashimiye kandi Misiri ku bw’ubufasha bwayo by’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sameh Shoukry, wakomeje gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubusanzwe impera z’umwaka aba ari igihe cyiza cyo kureba ibyagezweho no gufata ingamba z’igihe kiri imbere zigamije guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Rero kurangiza umwaka dutangira umushinga wo kubaka My Heart Centre, biraboneye. Ni ikiraro cyiza ku hazaza heza twifuza, ahazaza aho indwara zitandura nk’izijyanye n’umutima no kutagerwaho n’ubuvuzi ntabwo bizaba bikiri ikibazo tutahangana na cyo.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “My Heart Centre” izatanga umusaruro mu kurwanya indwara z’umutima zajyaga zica abantu.

Yakomeje ati “Intambwe turi gutera uyu munsi iri gufungura ibyerekezo byiza kandi bishya."

My Heart Centre ni ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

Kizajya kandi cyigisha abaganga, abaforomo n’abahanga muri Siyansi kuri izo ndwara ku buryo u Rwanda rugira abantu bashoboye muri iyo ngeri.

Kizubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4,4. Icyiciro cya mbere kizarangira mu mezi 18 gitwaye miliyoni 20$.

Mu 2018, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Sir Magdi Habib Yacoub, wahoze ari Umuganga w’indwara z’umutima mu Bwongereza batangiye ibiganiro bigamije gushinga mu Rwanda ikigo cyita kuri izo ndwara.

Magdi ni umwe mu bantu bubashywe mu Misiri kuko ari we washinze ikigo kiri mu gace ka Aswan kivura indwara z’umutima cyitwa Aswan Heart Centre, anafite n’ikindi cyitwa Magdi Yacoub Heart Centre.

Ibiganiro by’impande zombi byaje kugeza ku ishingwa rya The Heart Care and Research Foundation - Rwanda, mu Ukwakira 2018.

Usibye Magdi Yacoub, abandi bagize uruhare kugira ngo uyu mushinga ushoboke ni Madamu Jeannette Kagame.

Ufitanye isano n’undi mushinga umuryango washinzwe na Magdi wari ufite mu Rwanda wo gutanga ubuvuzi bw’umutima ku barwayi 800 ku buntu.


Igishushanyo mbonera cyuko "My Heart Centre" izaba imeze