Print

Muhanga: Padiri washinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yagizwe umwere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 2060

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.

Iki cyemezo cyo kugira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga taliki ya 28 Ukuboza, 2021.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregaga Padiri Habimfura gusambanya umwana w’umuhungu inshuro 2, no gukora inyandiko mpimbano ihakana ko uwo mwana atigeze asambanywa.

Gusa Padiri Habimfura ntiyigeze yemera ibi byaha aregwa, akavuga ko ari ibihimbano.

Urukiko rumaze gusuzuma ibyaha Padiri Habimfura Jean Baptiste aregwa, rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho icyo gusambanya umwana ndetse n’icyo guhimba inyandiko mpimbano.

Rwemeje ko agizwe umwere ruhita rutegeka ko ahita arekurwa n’amagarama aherera mu isanduku ya Leta.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare 2021, kugeza ubu yari afungiye muri Gereza ya Muhanga.

Source: UMUSEKE


Comments

[email protected] 17 January 2022

Nonese kuki mwasohoye iyonkuru ivuga ityo kd mutarimwabona gihamya. Noneho Padiri narege abo bose bamusebeje harimo nibyo binyamakuru byabyanditse