Print

Igihe cyo gufata urukingo rwa 3 rwa Covid-19 cyagabanyijwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 1326

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu bose bahawe inkingo ebyiri bazajya bategereza amezi atatu gusa kugira ngo bahabwe urukingo rushimangira.

Ni mu gihe byari bisanzwe bizwi ko bisaba kuba umuntu amaze amezi atandatu ahawe urukingo rwa kabiri [akingiwe byuzuye], kugira ngo abashe guhabwa urushimangira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko bigaragara ko ubwandu burimo kuzamuka byihuse bityo gufata urukingo rushimangira bikaba bishobora kurinda abantu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona uburyo icyorezo kirimo gukwirakwira byihuse hagati y’abantu bakingiwe.”

Yakomeje agira ati “Gufata urukingo rushimangira hakiri kare bizafasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri bushobora guhangana na Omicron.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata urukingo rushimangira bishobora kurinda kwandura Omicron ndetse abayirwaye bakaba bashobora kutagira ibimenyetso cyangwa ngo barembe.

Dr Mpunga yavuze kandi ko abantu bahawe dose ya mbere ya AstraZeneca biragaragara ko ubudahangarwa bw’imibiri yabo buri hasi cyane.

Ati “Byagaragaye ko ubudahangarwa bwa AstraZeneca buri hasi kuri Omicron, ugereranyije n’izindi. Niyo mpamvu turi kubaha izishimangira za Pfizer na Moderna.”

Yasabye Abaturarwanda bose bujuje ibisabwa kujya ahari ibigo nderabuzima bibegereye kugira ngo babashe guhabwa inkingo zaba dose ebyiri zibanza ku bacikanwe ndetse n’urushimangira ku bamaze gukingirwa byuzuye.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukingira Abaturarwanda benshi kuko imibare yo ku wa 28 Ukuboza 2021, igaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose abantu bamaze guhabwa dose y’urukingo rushimangira ari 130 155.

Ni mu gihe abamaze guhabwa dose ya mbere ari 7 629 877 naho abahawe dose ebyiri [abamaze gukingirwa byuzuye] ari 5 435 180.


Comments

Kayitani 29 December 2021

Hari byinshi byo kwibazwaho