Print

Yanize umuhungu we kugeza amwishe amuziza ko yamukanguye asinziriye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2021 Yasuwe: 2159

Bivugwa ko James Tarus yanize umuhungu we w’imyaka 31 y’amavuko azira kumubuza ibitotsi bye nimugoroba.

Ibi byabaye nyuma gato yuko umuhungu w’uyu musaza waherukaga kugaruka mu rugo nyuma y’imyaka ine aburiwe irengero, yagiye mu cyumba cye aho yari aryamye atangira kumunyeganyeza no kunyeganyeza uburiri ashaka kumukangura

Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha (DCI) byavuze ko ubwoibyo byabaga, nyakwigendera yari yanyoye inzoga.

Abaturanyi bavugije induru ubwo bumvaga intambara y’aba bombi gusa ntibashoboye kurokora ubuzima bw’uyu musore kuko yapfuye mbere yuko bahagera.

Uwatanze amakuru yagize ati “Nyakwigendera amaze imyaka ine ataba mu rugo, yasanze se ugeze mu za bukuru yaryamye kare mu cyumba cye. Yaramunyeganyeje ku buryo yageze aho anyeganyeza uburiri.

Umusaza yarakajwe n’iki gikorwa cy’umuhungu we, amukubita akabati k’ibiti kari hafi aho mu mu mutwe hanyuma amuhambira umugozi mu ijosi aramuniga.

Abapolisi baturutse i Cherangany bihutiye kujya aho byabereye bafata ukekwaho icyaha mbere yo kumuherekeza kuri sitasiyo afungiyemo mu gihe iperereza rigikomeje ".