Print

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 2000 banduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2021 Yasuwe: 1339

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukuboza 2021,habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 2,083 mu Rwanda, barimo 1,133 bo mu mu mujyi wa Kigali.Iyi ni inshuro ya mbere habonetse umubare mwinshi cyane gutya w’abanduye mu Rwanda.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu minsi irindwi ishize bagera ku 6.373 n’ukuvuga ijanisha rya 5%.

Kuwa Gatatu hafashwe ibipimo 22.797, byuzuza ibipimo 128.404 bimaze gufatwa mu minsi irindwi ishize.

Mu barwayi bafite Covid-19, abagera ku 1.939 basanzwemo ibimenyetso mu gihe abagera ku 144 nta bimenyetso bafite.

Abinjiye mu bitaro kuri uyu wa Gatatui ni 22, bituma abamaze kubijyamo mu minsi irindwi ishize bagera kuri 76, barimo batanu barembye.

Nta muntu witabye Imana, bivuze ko umubare w’abitabye Imana mu minsi irindwi ishize wakomeje kuguma ku bantu bane, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda, ari abantu 1.348.

Hagati aho, ibikorwa by’ikingira nabyo birakomeje, aho abantu 120.299 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera ku 32.733 bahawe iya kabiri. Abantu 17.109 bahawe urukingo rushimangira.

Muri rusange, abantu 7.650.176 bamaze guhabwa dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 5.467.913 bamaze guhabwa urukingo mu buryo bwuzuye. Abagera ku 147.264 bahawe bamaze guhabwa urukingo rushimangira.

Kuva ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri ubwo u Rwanda rwatangazaga ko mu gihugu habonetse abantu ba mbere banduye ubwoko bushya bwa Omicron bwandura cyane kandi byihuse kurushaho, imibare yakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Kuri iyo tariki abanduye bashya mu gihugu bari 50 (bangana na 0.5%) - babonetse mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere dutanu - mu gihe mu minsi irindwi yari ishize icyo gihe bari 314, bangana na 0.3%.

Imibare mishya ya minisiteri y’ubuzima yerekana ko abo banduye mu masaha 24 ashize bangana na 9.1%, mu gihe mu minsi irindwi ishize abanduye bose hamwe ari 6,373 - bangana na 5%, muri rusange bangana na 910 bagiye bandura buri munsi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro.

Ariko muri iki cyumweru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ko kwiyongera kw’ubwandu bishobora gutuma inzego z’ubuvuzi zigera hafi ku kunanirwa gutanga serivisi, kandi ko ibyago bitejwe na Omicron "biracyari hejuru cyane".

Mu yindi ngamba yo guhangana n’ubu bwandu bushya, u Rwanda rwagabanyije igihe cy’amezi atandatu byari bisanzwe bifata kugira ngo uwakingiwe byuzuye abone urukingo rwo gushimangira, rugishyira ku mezi atatu.