Print

KNC yasabye ikintu gikomeye FERWAFA kubera ibivugwa ko hari abakinisha abanduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2021 Yasuwe: 983

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC),yasabye FERWAFA kongera imbaraga mu kureba uko amakipe yipimisha Covid-19 kuko ngo hari abakinisha abakinnyi banduye bakanduza abandi.

KNC yasabye FERWAFA ko amakipe yajya apimirwa COVID-19 ku kibuga, abantu bose babireba, kuko hari amakuru ko hari amakipe ahisha ko abakinnyi barwaye akabakinisha, ibyo bigatuma banduza abandi bahuriye mu kibuga.

Ati “Ndasaba ko Federasiyo ikwiriye gupimira hano, abakinnyi bagapimirwa hano ku kibuga kuko hari amakuru avuga ko hari amakipe ahisha uburwayi bwa COVID-19. Ibyo birahari kabisa ko hari amakipe ahisha y’uko abakinnyi barwaye COVID bakaza bakanduza n’abandi mu kibuga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero Federasiyo nirebe niba COVID-19 izajya ipimirwa ku kibuga hari n’ushinzwe COVID wa Federasiyo, ibisubizo byose bigaragarire aho ngaho kuko muri ‘système’ ushobora kwandikamo kuko n’ubundi ibimenyetso by’iyi COVID ntibigaragara, hari umuntu uba wanakina arwaye.”

Amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda asabwa gukorana n’amavuriro yemewe, abakinnyi bagapimwa amasaha atatu mbere y’umukino ndetse ibisubizo bikamenyeshwa FERWAFA binyuze kuri E-mail.

Amategeko ya FERWAFA muri ibi bihe bya COVID-19 avuga ko mu gihe ikipe idashoboye kugeza abakinnyi 15 n’umunyezamu, iterwa mpaga y’ibitego 2-0, ibintu KNC avuga ko bidakwiye.

Ati “Ibyo byaterwa na Federasiyo uburyo ibibona n’icyo itegeko rivuga. Muri rusange ntekereza ko atari ‘fair’ kuko ntawigeze uzana COVID-19 muri twese.”

Ku mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona,Gasogi United yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.