Print

Umupolisi wagaragaye ahondagura umuturage Downtown yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2021 Yasuwe: 1217

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umupolisi akubitisha umugabo indembo, ashagawe n’abaturage benshi.

Umwe mu bahageze biba wavuganye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati “Uriya mugabo yashaka kwiyahura asimbutse mu igorofa rya kabiri. Abantu bamufataga bamubuza, kuko n’abapolisi bari hafi bahise baza uriya aramukubita.”

Uwatanze amakuru ntiyasobanuye neza igihe uwo mupolisi yamaze akubita uwo mugabo cyangwa niba hari izindi mpamvu zirenze kuba yashakaga kwiyahura.

Mu butumwa Polisi y’igihugu yashyize kuri Twitter, yatangaje ko umupolisi wagaragaye muri ayo mashusho yatawe muri yombi kuko yagaragaje imyitwarire inyuranyije n’igenga akazi akora.

Ntabwo Polisi yatangaje niba abari kumwe n’umupolisi wakubise umuturage hari ibihano bahawe.

Buragira buti “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”

Iyi myitwarire yamaganywe n’abantu benshi, bavuga ko ‘Polisi ikwiye kurinda abaturage aho kubahohotera.’

Ikindi cyagarutsweho ni imyitozo ihabwa abapolisi mu bijyanye no guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, kuko niba koko uwakubiswe yari agiye kwiyahura, birashoboka ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, kandi ibyo bikaba bikunze gukemurwa n’ibiganiro aho kuba guhatwa inkoni.