Print

Rutahizamu ukomoka muri Brazil wasinyiye Rayon Sports akabura ibyangombwa yabibonye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2021 Yasuwe: 2568

Rutahizamu Chrismar Malta Soares utari warabonye ibyangombwa bimwemerera gukina muri Rayon Sports yamaze kubibona ubu agiye gukinira iyi kipe.

Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brésil yari yasinyiye Rayon Sports kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yaje kubura ibyangombwa ntiyakina mu mikino ibanza.

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Ubwo yasinyaga amasezerano,Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Icyo gikorwa (cyo kumusinyisha) cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yamaze kubona ibyangombwa ndetse azatangira gukina mu gice cya kabiri cya shampiyona.


Comments

Theodore 30 December 2021

Nabanguke adufashe rwose ibyishimo bigaruke.