Print

Ubukwe bw’akataraboneka bw’ibyamamare nyarwanda bwabaye muri uyu mwaka wa 2021[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 December 2021 Yasuwe: 1710

Uyu mwaka wa 2021 kandi niho hadutse imvugo zica intege abasore n’inkumi bifuza gukora ubukwe , harimo nk’imvugo ya ’Nta gikwe’,’ Nta myaka 100’ n’izindi mvugo zitumvikanaga neza mu matwi y’urubyiruko. Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bateye umugongo izi mvugo bahitamo kurushingana n’abakunzi babo. Ni ubukwe bwagiye buba budahuje abantu benshi kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 atemerana abantu benshi guhurira hamwe.

UMURYANGO Watoranyije bumwe mu bukwe bw’ibyamamare bitandukanye bwavugishije abantu kugeza n’ubu.

1. Meddy

Umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) umwaka wa 2021 umusize ari umugabo , aho uyu muhanzi n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe tariki ya 22 Gicurasi 2021. Ni ubukwe bwavugishije benshi bwabereye i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho Meddy asanzwe aba."

N’ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.Mu babyitabiriye harimo abahanzi n’abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy, n’abandi.

Ku itariki 18 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye umukunzi we Mimi mehfira ko yamubera umugore ibizwi nko gutera ivi.Icyo gihe amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana Mimi n’ibyishimo byinshi ahindukira akareba Meddy akavuga yego, ko yemeye kumubera umugore.

2.Ubukwe bwa Mico The Best

Ubukwe bwa Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bwabaye tariki 26 Nzeri 2021. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa Polyclinic St Robert hahoze hitwa Sky Hotel. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

Ubukwe bw’uyu muhanzi ntabwo yabutumiyemo abantu benshi bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ku wa 19 Kanama 2021 nibwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n’abantu bake cyane barimo umuryango we n’inshuti za hafi.

Basezeranye nyuma y’uko tariki ya 4 Nyakanga 2021, Mico yari yambitse impeta Ngwinundebe Clarisse, amusaba ko bazabana, nyuma y’umwaka urenga bakundana.

3.Ubukwe bw’umunyamakuru Miss Keza Joanna

Kuwa 17 Ugushyigo 2021, Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015 (Miss Hertage), nibwo yiyemeje kubana akaramata na Murinzi Michael. Ubukwe bwabo bukaba bwarabereye ku Gisozi muri Romantic Garden. Bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n’abandi.
Tariki ya 30 Ukwakira, Miss Bagwire Keza Joannah nibwo kandi yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga. Byitabiriwe na bamwe mu byamamare birimo Kate Bashabe, na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Ugushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014, mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johanesburg.

4.Platini P

Umuhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P nawe uyu mwaka urangiye ari kumwe n’umugore. Yarushinze na Ingabire Olivia bari bamaranye umwaka urenga bakundana. Ni ubukwe bwabaye tariki ya 6 Werurwe 2021.

5.Clarisse Karasira

Clarisse Karasira , umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ubukwe bw’aba bwitabiwe n’abantu mbarwa aho byanamenyakanye ko basezeranye bamwe bagatungurwa kubera ko bwagizwe ubwiru bigendanye n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

6.Igor Mabano

Nyuma yo gusezerana mu mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Gusezerana imbere y’amategeko byabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Icyakora nta makuru menshi yamenyekanye kuri uyu mukobwa ugiye kubana na Igor Mabano, dore ko birinze kubishyira mu itangazamakuru.

Umuhango wakurikiyeho bukeye bwaho wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi mu muziki nka Producer Ishimwe Clement basanzwe bakorana muri Kina Music, Yvan Buravan, Nel Ngabo, Andy Bumuntu, n’abandi.

Igor Mabano yiyongereye ku bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, barimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko, Mico The Best n’abandi.

7.Byiringiro Lague(APR FC)

Tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo ubukwe bwa Lague bwagombaga kuba ariko ntibyaje gukunda kubera umukino ukomeye APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc wa CAF Confederation Cup.

Byatumye bwimurwa rutahizamu Lague abanza gukina uwo mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2. Mu gitondo cyo kuwa 07 Ukuboza 2021 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa,wabereye kuri Luxury Garden,ahazwi nka Norvege.

Byiringiro Lague yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Butera Andrew wamubereye Parrain banakinanye muri APR FC mbere yuko yerekeza muri AS Kigali. Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.

8.Ubukwe bwa Teta Rwigema bucura bwa Fred Gisa Rwigema

Kuwa 05 Ugushyingo 2021, nibwo Teta yasabwe anakobwa na Marvin Manzi, kuwa 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n’inshuti zabo. Mu mashusho yahererekanijwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaye ko ari ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Ubu bukwe bw’umwana wa Fred Gisa Rwigema bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta ndetse bwitabirwa n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeanette Kagame.

9.Ubukwe bw’umuhanzi Emmy

Muri Mutarama Emmy yagiye mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we Umuhoza Joyce ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

10.Patient Bizimana

Umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana , uyu mwaka tariki ya 19 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe, arushinga na Karamira Uwera Gentille usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

11.Danny Mutabazi


Umuhanzi Danny Mutabazi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana yarushinze n’umukunzi we Mahoro Bernadette, nyuma y’imyaka isaga ibiri bakundana. Danny Mutabazi n’umukunzi we basezeranye kubana akaramata tariki ya 04 Nzeri 2021.

12.Rene Patrick

Rene Patrick umuhanzi muzaririmbiwe Imana, yakoze ubukwe n’umunyamakuruTracy Agasaro Tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

13.Precious Nina Mugwiza,

Nina Mugwiza, ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana uba muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Mu Ukuboza 2021 nibwo yakoze ubukwe na Lionel Ngendakuriyo.

14.Ubukwe bw’umunyamideri Sonia Mugabo

Kuwa 18 Ukuboza 2021 nk’uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, mu mafoto nibwo yasezeranye kubana akaramata, ndetse ashimira abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni umuhango wabaye nyuma y’uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo mu muhango kandi witabiriwe n’abarimo Ange Kagame na Gisa Teta bari no mubambariye Sonia.

Sonia Mugabo ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga. Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa yo koherezayo umusaruro uva mu buhinzi bwe.