Ikipe y’igihugu ya Guinea yitwa Sylli National itozwa na Kaba Diawara, yatangiye imyitozo kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura imikino ya AFCON 2021 izabera muri Cameroon.
Iyi kipe yuzuyemo abakinnyi bafite imbaraga,iri kwitegura umukino wa mbere wa gicuti n’Amavubi ku wa mbere saa 17H00 za Kigali.Uwa 2 uzaba kuwa 6 Mutarama 2022.
Mu bageze mu Rwanda ntiharimo Florentin Pogba kuko yagize imvune ikomeye yagiriye mu ikipe ya Sochaux.
Florentin, mukuru wa kizigenza wa Manchester United akaba n’umukinnyi w’icyamamare mu Bufaransa, Paul Pogba, yagize imvune yo mu ivi ubwo yakiniraga ikipe ye ya Sochaux yo muri Ligue 2 mu ntangiriro zuku kwezi.Ibizamini yakoze ku wa mbere byerekanye ko atazakina kugeza mu mpera za Mutarama.
Umutoza mukuru wa Guinea, Kaba Diawara,yamaze guhamagara Fode Camara wo mu ikipe ya AC Horoya nk’umusimbura wa Pogba.
Guinea iri mu itsinda rya B muri AFCON,hamwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi, umukino wa mbere izawukina na Malawi kuya 10 Mutarama 2022.