Print

Umuhanzi Senderi International yahinduye amazina yerekana n’imodoka nshya yaguze [AMFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 December 2021 Yasuwe: 3527

Umuhanzi Nzaramba Eric wamenyekanye nka Senderi International Hit, yatangaje amazina mashya agiye gukorana mu muziki , yerekana n’imodoka y’akataraboneka asigaye atunze nyuma y’imyaka 6 nta modoka akoresha .

Imyaka amaze mu muziki Senderi yayiherekeresheje kwiyita amazina ajyanishije n’ibikorwa yagiye ageraho mu bihe bitandukanye. Ababyibuka neza ni abakurikiranye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, baribuka amazina adasanzwe nka ‘Ingwe y’umujyi’, Chris Brown w’i Kigali, Kamujyi n’ayandi.

Yaciye ibintu muri iri rushanwa! Yagiye yisanisha na buri Karere iri rushanwa ryagezemo, akizeza abakunzi be kuryegukana n’ibindi byatunguraga abantu.

Uyu muhanzi waranzwe n’udushya tunyuranye mu muziki, ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki kandi watanze ibyishimo mu nguni zinyuranye z’ubuzima.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukuboza 2021, uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram amafoto atatu agaragaza imodoka nshya ifite agaciro k’arenga miliyoni 15 Frw ashima Imana imufashije gusoza neza umwaka wa 2021.

Avuga ko yiteguye kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2022 afite imodoka nshya, izina rishya n’indirimbo nshya.

Senderi yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko yahisemo guhindura izina kubera ko yasanze izina ‘international’ rifitwe n’ibigo bitandukanye. Kandi ko n’abaryiyise nyuma ye bamamaye babikesha we.

vuga ko adakwiye gukomeza kwitiranwa n’abandi. Ati “Hari imishinga y’abantu bikorera nasanze bitwa ‘International’ ibyo rero nabivuyeho ubu izina rishya ni Legend Hit."

"Niswe iryo zina bose baraza barijyaho, international Bus ziraza zijyaho, imishinga iraza ijyaho kuva 1997 bakurikira iryo zina ryanjye, rero narihinduye ndaribarekeye, abafite ibintu byose byanditseho international ni izina nabahaye kandi ryabakoreye akazi, ubu rero ni Legend.”

Uyu muhanzi ashimangira ko ari Legend Hit [Bisobanuye umunyabigwi] ashingiye ku bikorwa yagezeho mu muziki we.

Ati “Cyane! Nshingira ku bikorwa bifatika. Ni njye uririmba indirimbo zivuga ku gihugu nyinshi, u Rwanda rwiza igihugu cyiza. Ni njye ufite indirimbo nyinshi z’amashusho zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibimenyetso birahari.

“Ni njye muhanzi ufite indirimbo z’amakipe yose, ibimenyetso birahari. Mfite indirimbo z’urukundo zisanzwe, ubu rero imihigo irakomeje kandi ngiye gukora indirimbo z’ibihe byose.”

Mu myaka itandatu ishize, imodoka ya Senderi yarangiritse mu buryo bukomeye, kuva ubwo ava ku gutunga imodoka.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itandatu yari ishize adatunze imodoka, bitewe n’ubushobozi.

Akavuga ko kuva yabona akazi ko kwamamariza inganda ebyiri muri iki gihe ari bwo yabonye amafaranga afatika yo kwigurira imodoka.

Ati “Ubu ndi Brand Ambassador w’inganda ebyiri Ingufu Gin na Ayateke star Company itanga amazi mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda. Ntabwo wakorera inganda ebyiri ngo ubure imodoka nkiriya ihagaze nibura arenga miliyoni 15 Frw.”

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe kitarambiranye ashyira hanze indirimbo nshya mu rwego rwo kwinjira neza mu mwaka mushya.

Senderi yagaragaje imodoka yaguze irengeje miliyoni 15 Frw igiye kumwinjiza mu mwaka mushya

Inkuru ya Inyarwanda