Print

Myugariro wa Manchester City yakomerekejwe ku jisho n’ibisambo byamuteye iwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021 Yasuwe: 641

Myugariro wa Manchester City,Joao Cancelo,ntabwo yarangije umwaka neza kuko yatewe n’ibisambo mu rugo biramukomeretsa ku jisho agerageza kurinda umuryango we.

Uyu mukinnyi wa Manchester City, ufite imyaka 27, yabwiye miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri Instagram ko yatewe n’ibisambo bine mu rugo rwe ndetse ashyira hanze ifoto y’igikomere kiri hejuru y’ijisho rye yatewe nibyo bisambo.

Polisi iri gukora iperereza kuri iki kibazo

Cancelo yavuze ko yagerageje kwirwanaho ndetse ko ’yerekanye kutava ku izima’ - ubwo aba bagizi ba nabi bashakaga guhohotera umufasha weDaniela Machado n’umukobwa we Alicia w’imyaka ibiri, mbere yo gucikana imikufi ihenze.

Uyu Myugariro wo muri Portugal, uri mu bihe byiza cyane kuri Etihad muri uyu mwaka w’imikino 2021-22, yanditse ati: "Ikibabaje ni uko uyu munsi natewe n’ibigwari bine byambabaje bigerageza no kubabaza umuryango wanjye.

"Iyo ugeragaje kwihagararaho ibi nibyo bikubaho.

"Bashoboye gutwara imikufi yanjye yose bansiga mu maso yanjye meze gutya

"Sinzi uburyo hariho abantu bafite ubugome nk’ubwo.

Ikintu cy’ingenzi kuri njye n’umuryango wanjye kandi n’amahirwe ko bose bameze neza."

Nyuma y’imbogamizi zose nahuye nazo mu buzima bwanjye,n’iyi n’iyindi ngomba gutsinda.Ndakomeye nkuko bisanzwe."

Manchester City iyoboye Premier League yagize bati: "Twatunguwe kandi tubabajwe nuko Joao Cancelo n’umuryango we bibwe mu rugo rwabo kuri uyu mugoroba aho Joao na we yakomerekejwe.

"Joao n’umuryango we bashyigikiwe n’ikipe kandi akaba ari gufasha abapolisi mu iperereza ryabo kuri iki kibazo gikomeye."

Cancelo yinjiye muri City avuye muri Juventus kuri miliyoni 60 z’amapawundi muri 2019 kandi amaze kuyikinira inshuro 101 mu marushanwa yose.

Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro 31 muri Portugal, ari kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino 25, harimo icyiza cyane yatsinze Newcastle mu ntangiriro z’uku kwezi.

Cancelo yafashije City kwegukana Premier League mu mwaka w’imikino ushize kandi yanagize uruhare runini mu gufasha ikipe ya Pep Guardiola kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League.



Cancelo n’umuryango we batewe n’ibisambo