Print

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania gukora amashusho y’indirimbo afitanye na Harmonize

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 December 2021 Yasuwe: 405

Umuhanzi Bruce Melodie n’itsinda ry’abantu barimo Meddy Saleh usanzwe uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo na Madebeats wayibakoreye mu buryo bw’amajwi, berekeje muri Tanzania aho bagiye gukorera amashusho y’indirimbo ye nshya na Harmonize.

Iri tsinda ry’abagiye gufata amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ryahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 ryerekeza muri Tanzania.

Ni amashusho bagiye gufata no gutunganyiriza muri Tanzania nyuma y’uko mu minsi ishize Bruce Melodie na Harmonize bahakoreye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko Bruce Melodie afite ukwezi kose mu bikorwa bya muzika agiye gukorera hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kuva muri Tanzania byitezwe ko Bruce Melodie azahita yerekeza mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bivugwa ko azaba agiye kurangiriza umushinga w’indirimbo ye na Koffi Olomide.