Print

Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze kurusha izindi muri uyu mwaka[Urutonde]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 December 2021 Yasuwe: 928

Ni urutonde ngarukamwaka aho Danny Vumbi yereka abamukurikira urutonde rw’indirimbo 10 yakunze mu mwaka wose.

Uyu mwaka byatunguye benshi gusanga benshi mu bagize uru rutonde ari abahanzi bashya. Bamwe bavuga ko ntakabuza abo bahanzi bigaragaje cyane ku buryo byakanguye abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda.

Mu bahanzi icumi yatoranyije, barindwi muri bo ni abahanzi bari mu kiragano gishya.Ibi bivuze ko Danny Vumbi ku giti cye asanga abahanzi bashya barakoze kurusha abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda.

Dore uko urutonde rwa Danny Vumbi ruhagaze.

1.Iyallah - Okkama

2.Solo -Nel Ngabo

3.My Vow-Meddy

4.Katapilla- Bruce Melodie

5.Piyapuresha- Niyo Bosco

6.Micasa-Christopher

7.Nazubaye- Juno Kizigenza

8.Haso-Kenny Sol

9.Amakosi-Ish Kevin

10.Amashu- Chris Eazy

Mu bitekerezo birenga 20 amaze kwakira bivuga kuri uru rutonde harimo abavuga ko indirimbo zitagakwiye kuburamo zirimo nka ‘Amata’ ya Dj Phil Peter afatanyije na Social Mula. Abandi banditse bavuga ko uru rutonde yarwitondeye cyane ko nta muhanzi wagarutsemo kabiri nubwo hari abakoze indirimbo zirenze imwe kandi zose zigakundwa.

Icyakoze Danny Vumbi mu magambo yaherekeje uru rutonde yabanje kwibutsa abamukurikira ko buri wese agira uburyo aryoherwa.