Print

Urutonde rw’imvugo zabiciye bigacika ku mbuga nkoranya mbaga muri uyu mwaka 2021

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 December 2021 Yasuwe: 3050

Ubundi bavugako ururimi rudapfa ahubwo rwaguka. Ibyo abenshi babivuga igihe mu muco runaka hatangiye kwiyongeramo izindi mvugo zitari zimenyerewe byaba ngombwa zikazongerwa mu nkoranamagambo y’urwo rurimi.

Hari n’izindi mvugo ziba zisanzwe zihari ariko zigahindurirwa ibisobanuro bitewe n’uko zakoreshejwe. Gusa nanone ntiwakwirengagiza ko hari imvugo zikoreshwa zikageraho zigahararukwa zigasa n’izibagiranye.

The Choice Live yabateguriye imvugo zayoboye izindi mu kwigarurira abantu benshi mu biganiro bitandukanye haba ku telefoni, Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Nta Gikwe

Ni imvugo yadutse izanywe na bamwe mu basobanuzi ba filime barangajwe imbere na Rocky Kirabiranya, Junior Giti n’abandi. Ni imvugo yavuye muri aba basobanuzi bageragezaga gutebya bavugako batazakora ubukwe kuko ngo babonaga nta mpamvu yabwo. Icyo bari babibye cyari icyo kwera mu minsi ya vuba nubwo batari baziko iyo mvugo igiye kuba ingiro.

Ni imvugo yahererekanywe mu buryo bwihuse ku buryo yabaye nka virusi aho umuntu utarayikoreshaga yabaga yarasigaye inyuma ndetse kure cyane.

Nta Kudohoka

Ni ijambo ryatangiye muri 2020 ariko rifata indi ntera mu mwaka wa 2021. Ubusanzwe ni imvugo yazanywe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu John Bosco Kabera aho yahwituraga abantu abasaba kwirinda Covid-19 batadohoka mbese badatezuka ku nshingano zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Iyi mvugo yaje gutizwa umurindi n’abasobanuzi ba filime aribo Rocky Kirabiranya na Junior Giti aho wakoraga igikorwa runaka bati “Wadohotse”.

Kuva ubwo ni imvugo yatangiye kuba kimomo kuri iyi mihanda ya Sosho midiya buri umwe avuga ati “Nta Kudohoka”. Akabivuga aganira aho kubivuga akomeje nkuko umuvugizi wa Polisi y’igihugu yari yabigize.

Nta myaka ijana

Iyi mvugo yadutse mu wa 2021 izanywe n’umusobanuzi wa Filime Rocky Kirabiranya aho yavugaga ko ngo atagomba kwiyima bityo agomba kurya utwe akiri muzima kuko ngo ikuzimu cyangwa mu ijuru ntaho azahurira nabyo kandi akongeraho ko urupfu ntaho kurucikira rero ngo kuri we uburyo bwiza bwo kubaho ni ukurya ibye akiri muzima.

Yavugaga ko iyo mvugo yayikuye mu gitabo cya BIBILIYA ahanditse ngo “Imyaka 70 niyo yo kubaho, iyindi yakubera umuruho n’umuvumo”.

Kuva ubwo abantu bose badukanye iyo mvugo ndetse cyane iba mu biganiro by’urubyiruko by’umwihariko iba indi yindi mu tubari aho banywaga nta gitangira bagira bati “Nta myaka ijana”.

Ku buryo igihugu cyatangiye guterwa ubwoba n’iyo mvugo yashyiraga mu kaga urubyiruko rw’igihugu.

Safari Nyubaha

Safari nyubaha ni imvugo yadutse muri 2021 yaduka isa n’insigamugani nyirizina kuko yavugaga inkuru mpamo.

Umugabo witwa Safari wo mu karere ka Nyagatare yari aragiye inka ze maze abashinzwe umutekano barimo Dasso ndetse n’umuyobozi w’umurenge bajya kumusagarira maze ararwana karahava.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.
Dasso yakubise umushumba wa Safari maze uyu mugabo ushinzwe umutekano ajya no gukubita Safari warimo gushorera inka ze.

Safari yahindukiranye Dasso maze aramutega amukubita hasi atangira kumuniga.

Umuyobozi wari watwaye Dasso uzwi nka Gitifu aza gukiza akajya avuga ati “Safari Nyubaha, Safari Nyubaha”

Ni inkuru yatangaje buri umwe wayimenye maze iba kimomo kuva I Nyagatare igera I Cyangugu idasimbutse Kigali.

Iyo umuntu yagusagariraga waramubwiraga uti “Ndahamagara Safari akumfashe”.

Ni inkuru yongeye guhabwa imbaraga n’inzego z’umutekano kuko yaba Safari, Dasso na Gitifu bose barakurukiranywe n’amategeko bibutswako urugomo rutemewe ariko no kwihanira bitemewe.

Cano

Imvugo ya Cano yadutse muri 2021 ariko iza Cano yabaye Cano. Ubwo abahanzi Dorcas na Vestine babarizwa muri MIE Empire ya Mulindahabi Irene bagiranaga ibibazo byari gutandukana nibwo hagaragaye umubyeyi w’aba bana avuga ko akeneye Cano yari ifitwe na Irene Mulindahabi.

Uyu mubyeyi abantu batinze kumenya Cano avuga iyo ari yo gusa biza gutahurwa ko avuga Cano (Channel) ya Youtube, urubuga rwacagaho indirimbo za Dorcas na Vestine.

Abantu babigize intero n’inyikirizo kuva babyumva kuko batiyumvishaga ukuntu umukecuru nk’uriya azi ibya Cano. Gusa we yavugaga ko ngo akeneye Cano y’abana be kuko ngo bayoherezaho amafaranga menshi cyane Irene Mulindahabi akayirira.
Nyuma uwo mubyeyi yaje kugaragara yisubiraho anasaba imbabazi, avugako ibya Cano atananabizi usibye ko yabwiwe ko Cano icaho amafaranga menshi bigatuma avuga ko ayishaka nyamara nawe ngo ntiyari azi uko ikora.

Kuva ubwo Cano yabaye Cano isiga indirimbo y’umuhanzi witwa Yampano yitwa “Cano”. Isiga kandi umunyarwenya Dannizo Comedy afite iyitwa “Gira Cano mu nyarwanda” n’izindi mvugo zagiye ziva kuri Cano.


Inyogo Ye

Inyogo ye yatangiye kumvikana mu matwi y’abantu ubwo babonaga abantu babiri umwe yambaye akagofero arimo arabara inkuru mpamo.

Uwabaraga inkuru yatangiraga avuga ati “Yiwee!!! Mu mazi , ko muzi koga , ko muzi ama pororonge n’ibindi bitandukanye ? Guruya mu bire gwinjiye muri ariya mazi azi koga?, aha ngo we ngo yogaga nk’ifi da!! , ngo afite inyogo ye. Ngo afite inyogo ye yogamo, ngo buriya ari koga nk’ifi , afite inyogo ye”.

Ni imvugo yabaye kimenya bose batangira kuyikoresha bamwe batanazi aho yakomotse. Uko iminsi ishira indi ikaza nibwo hamenyekanye uwitwa Issa New Boy wari waravuze “Inyogo Ye”

Mu kugaragara yaje asekeje birenze uko abantu babikekaga kuko kugeza ubu hari umuntu utarara atarebye Icyo Inyogo Ye yavuze.

Mu gusobanura uko byari byagenze kugirango habeho imvugo yitwa Inyogo Ye Issa New Boy yavuzeko “Inyogo Ye” ari inkuru mpamo kuko ngo hari ubwo yari kumwe n’abandi bantu hanyuma umuntu abona aguye mu mazi. Abwiye abo bari kumwe ko hari umuntu uguye mu mazi baramuseka cyane bati “uriya afite Inyogo ye, ndetse afite Inyogo ye yogamo”

Ngo umuntu yarinze apfira mu mazi kandi bari bamubwiyeko afite inyogo ye.

Kugeza ubu uyu musore wavuze inyogo ye yabaye kimenya bose kuburyo ashobora gukora ibiganiro 5 ku munsi umwe.

Iyi mvugo kandi nayo yabaye nka “Ka kiziritse ku muhoro birangira kawuciye” kuko ntabwo iyi mvugo izava mu bantu vuba.

Kigali We Share

Kigali we share ifite igisobanuro cya Kigali turasangira tugenekereje mu kinyarwanda. Ni imvugo yavuye mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV. Umunyamakuru wa The Choice Live yari mu kiganiro nkuko bisanzwe bigenda yabajijwe ku ngo z’iyi minsi mbese uko abibona.

Kelia usanzwe agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda yarasubije ati “Kigali we share, n’abakozi ubukwe bajye bamenya ko babukoranye n’abantu bacu”.

Ndumiwe

Ndumiwe ni ijambo risanzwe mu magambo agize ikinyarwanda ariko ryabaye iridasanzwe ubwo Niyonzima Adriane wo mu Karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda yarikoreshaga asenga.

Ni amashusho yagaragara arimo aravuga ati “uko unkoreye niko wambwiye ngo ibyo uzakora abantu bazumirwa nange ubwange nzumirwa , ndumiwe koko”.

Ayo mashusho kandi yagaragazaga uyu mugabo yikubita akomeza avuga ati “ndumiwe, ndumiwe, ndumiwe koko”

Ni imvugo yacaracaye buri hamwe uhereye kuri Whatsapp, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga kugeza no mu bantu basanzwe baganira wagira icyo uvuga bakavuga bati “Ndumiwe, ndumiwe koko”.

Uyu mugabo yaje kuba icyamamare kuko hafi ya buri munyamakuru ukorera kuri murandasi yamukoresheje ikiganiro.
Kugeza ubu ni imwe mu mvugo zitazava mu bantu vuba kuko ujya kumva umuntu arakubwiye ati “Ndumiwe”.


Comments

Laurent 2 January 2022

Hari imvugo mwibagiwe none ndabona "kabayeee"!!


Laurent 2 January 2022

Hari imvugo mwibagiwe none ndabona "kabayeee"!!


NSENGA 31 December 2021

Mwibagiwe imvugo ivuga ngo "Kabaye"