Print

Munyakazi Sadate yandikiye Minisitiri wa Siporo anenga icyemezo cyo gusubika shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021 Yasuwe: 1580

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2021,MINISPORTS yasohoye itangazo ry’amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mikino, aho ibikorwa byose bya siporo byahagaritswe birimo na shampiyona y’umupira w’amaguru.

Munyakazi Sadate nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, yababajwe n’iki cyemezo cya MINISPORTS yise icy’ubunebwe,mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yandikira Minisitiri Munyangaju.

Yagize ati “Madame Minisitiri Aurore Mimosa gusubika shampiyona ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa wenda n’abantu miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo ubu shampiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 ni yo kibazo?”

Yakomeje avuga ko ari icyemezo afata nk’icy’ubunebwe kuko hari gufatwa izindi ngamba aho gusubika shampiyona.

Ati “Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika shampiyona keretse niba tugifata siporo nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramari, njye mbona gusubika shampiyona ari icyemezo cy’ubunebwe. Ndababaye cyane.”

Sadate yasoje agira ati: Dutekereze abashora amamiliyoni muri Sports :
1. Ama Équipes
2. Abafatanyabikorwa bama Equipes na Fédération
3. Abashora amamiliyoni mu kwamamaza Direct ou indirect
3. Ibitangazamakuru bya Sports
4. Abakora imirimo inyuranye kubera Sports ( transport, Restaurant, Logement, ...

Umunyamakuru wa siporo,Sam Karenzi we yavuze ko ari ibintu byagora buri wese kumva ko shampiyona y’amakipe yikingije ndetse anipimisha buri mukino ihagarikwa nyamara hari ibindi bikorwa bigikomeje bidasaba abantu kwipimisha.

Ati "Sinzi niba arijye gusa bigora kumva ukuntu shampiona ihagarikwa y’amakipe yikingije ndetse yipimisha mbere ya match kandi akina nta bafana muri stade, nyamara amasoko n’imodoka zigitwara abagenzi batipimishije!@FERWAFA @Rwanda_Sports."

Icyemezo cyo gusubika shampiyona iminsi 30 cyababaje benshi mu bakunzi b’imikino nubwo bari bamaze kwakira ko izajya iba batari kuri stade.