Print

Kanyombya n’abandi bantu 9 bafashwe bari gukina Filimi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021 Yasuwe: 2153

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace, buvuga ko Kayitankore Ndjoli wamamaye nka Kanyombya yafatanywe n’abandi bantu benshi bari muri ruriya rugo bari gukina film batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba ngo basanzwe muri uru rugo, barimo abari baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo Kanyombya, bose nta numwe wari ufite icyemezo kigaragaza ko yipimishije cyangwa yikingije.

Amabwiriza agenderwaho kugeza ubu, yahagaritse ibikorwa by’inama z’imbonankubone ndetse n’abitabira ibikorwa binyuranye basabwe kubanza kwisuzumisha ndetse hakaba harashyizweho umubare ntarengwa.

Niyonziza Felicien uyobora Umurenge wa Remera, avuga ko Kanyombya yazanye n’abandi batanu bose bari baturutse i Kigali bagenzwa no gukina film bigatuma bamwe mu baturage bo muri kariya gace bahita bamenyesha inzego ko hari abantu baturutse kure kandi ko bashobora kuba batubahirije amabwiriza.

Avuga ko ubwo inzego zajyaga kubafata, zasanze aria bantu 10 bari mu rugo rumwe “bari kumwe na Kanyombya, ngo bari baje gukina filime […] rero icyaha cyari kirimo ni uko batabwiye ubuyobozi, ikindi ni uko batipimishije kandi kugira ngo abantu bangana gutyo bahure amabwiriza avuga ko bagomba kwipimisha.”

Ubuyobozi bwahise bubaca amande y’ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuri buri muntu ndetse bagakora n’ibindi byose byateganyijwe nko kwipimisha.


Comments

Mengitu 31 December 2021

None kuki nta pingu turikubaona?