Print

Ibitangaje kuri Niyigena Jeanine umukobwa wa mbere ugiye guhagararira Rutsiro muri Miss Rwanda 2022[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 December 2021 Yasuwe: 4377

Bwa mbere mumateka ya Miss Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 11 habonetse umukobwa witwa Niyigena Jeanine ugiye guhagararira akarere ka Rutsiro muri aya marushanwa yo gushaka nyampinga w’u Rwanda wa 2022.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda aka karere ntikumvikanye cyane nk’utundi turere. Kavuzwe bwa mbere muri Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo umukobwa witwa Ishimwe Carine ukavukamo yiyandikishakaga muri Miss Rwanda ahagarariye Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri Miss Rwanda biremewe ko umukobwa yiyandikisha mu Karere ashaka kwiyamamarizamo n’ubwo yaba atakavukamo. Anemerewe kwiyandikisha mu Ntara ashaka cyangwa se Umujyi wa Kigali.

Bivuze ko Ishimwe Carine yari ahagarariye Akarere ka Muhanga muri Miss Rwanda 2017 atari ahagarariye Akarere ka Rutsiro avukamo.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ryatangijwe ku wa 24 Ukuboza 2021, abakobwa bahabwa rugari batangira kwiyandikisha.

Abategura Miss Rwanda baherutse kubwira ikinyamakuru cya Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Umujyi wa Kigali uri imbere mu mubare w’abakobwa bamaze kwiyandikisha.

Mu bakobwa bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo abaryitabiriye mu myaka ishize ntibabasha kwegukana ikamba, harimo n’abitabiriye Miss Supranational n’andi anyuranye.

Miss Rwanda ya 2022 irimo impinduka haba mu baterankunga no mu bihembo. Kuri iyi nshuro yiyandikishijemo umukobwa wa mbere witwa Niyigena Jeanine uhagarariye Akarere ka Rutsiro, ni ubwa mbere aka karere kagizemo umukobwa ugaharariye muri iri rushanwa.

Niyigena Jeanine usanzwe utuye Murenge wa Mushubati Akagari ka Bumba mu Karere ka Rutsiro Amashuri abanza yize ku kigo cya Bumba asoreza kuri TTC Rubengera mu 2021, ubu akaba ari umwe mu banyeshuri biga i Nyamashake kuri Kibogora Polytechnic.

Jeanine yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko kuva akiri muto yakuze ashaka kuba icyamamare ariko akabona abahanzi ari bo bakunda kwamamara kandi akaba adashoboye kuririmba. Abona ko inzozi ze zigenda zicyendera.

Akomeza avuga ko inzozi ze zo kumenyekana zaje kuba impamo ubwo Rwanda Inspiration Back Up yashyiragaho irushanwa rya Miss Rwanda, abona ko ari ryo azanyuramo mu kumenyekana no gufasha sosiyete binyuze mu bwiza bufite intego.

Kuva icyo gihe yiyemeza kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022. Ni icyemezo avuga ko yafashe nyuma yo kubona ko mu bihe bitandukanye nta mukobwa wigeze userukira Rutsiro, ndetse hakavugwa ko haturuka abakobwa batari beza.

Ati “Ariko naje gusanga abakobwa bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ngo turi babi, nta bwenge tuzi ngo kubera ko dukomoka ahantu hagizwe n’amashyamba menshi cyane.”

“Byatumye ngira umuhate ukomeye aho nabaga ndi hose wo kuzatinyura abakobwa bo mu Karere kacu nkiyamamariza kujya muri Miss Rwanda.”


Comments

Hussein 1 January 2022

hhhh arasecyeje gusa, cyakoze napfe kujyerayo arungurukeyo uko bimeze azavamo kwikubitiro