Print

Ingabo za Leta muri Sudani zishe abasivili 4 bari mu myigaragambyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2021 Yasuwe: 437

Inzego z’umutekano muri Sudani kuri uyu wa gatanu zatangaje ko zishe abantu bane barasiwe mu mukwabo wo guhiga abigaragambya bamagana ubutegetsi bwa gisirikare muri icyo gihugu.

Abashinzwe umutekano barasaga ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso ku matsinda y’abigaragambya yanyuraga mu murwa mukuru Khartoum no mu mujyi bituranye ya Omdurman na Bahri berekeza ku ngoro ya perezida nkuko ababibonye babibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza.

Itangazo ryasohowe na polisi ryemeje ko muri iyo myigeragambyo yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi hirya no hino mu gihugu, abantu bane baguye mu mujyi wa Omdurman, hagakomereka 287 mu bigaragambya n’abapolisi 49.

Televiziyo Al Hadath yo muri Sudani yavuze ko umujyanama wa Abdel Fattah Al-Burhan uri ku butegetsi, yatangaje ko ingabo z’igihugu zitazemerera uwo ari we wese gushora igihugu mu kaduruvayo.

Yavuze ko gukomeza imyigaragambyo birushya igihugu haba mu mitekerereze no mu bikorwa ariko ko nta kibazo cya politike biteze gukemura.

Imyigaragambyo y’ejo ku wa kane yari ibaye ku nshuro ya 11 kuva taliki ya 25 z’ukwezi kwa cumi ubwo Abdallah Hamdok yahirikwaga ku butegetsi nyuma akaza kugirwa ministri w’intebe. Abigaragambya barasaba ko nta ruhare igisirikare gikwiriye kugira mu butegetsi bw’inzibacyuho itegura amatora.

IJWI RY’AMERIKA