Print

Abahinde bigaragambije bikomeye bashaka ko igishushanyo cya Cristiano Ronaldo cyashyizwe mu mujyi wabo gisenywa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2022 Yasuwe: 2453

Igishushanyo gishya cya Cristiano Ronaldo cyateje uburakari abaturage bo mu Buhinde bituma benshi bigaragambya.

Abigaragambyaga muri Goa bararakariye igishushanyo cy’uyu munyabigwi wa Manchester United cyatoranijwe nubwo igihugu cye Portugal cyategetse kariya gace imyaka irenga 400 kugeza 1961.

Iki gishushanyo cya Ronaldo cyashyizweho kigamije guteza imbere umupira wamaguru muburengerazuba bwu Buhinde.

Ariko abakangurambaga bamwe bavuga ko ’bitemewe na gato’ kandi bishobora gukurura amakimbirane ya politiki aho basabye ko umukinnyi w’umuhinde ariwe wagombaga gukoreshwa aho.

Abenegihugu babarirwa mu magana babonye igishushanyo cy’uwahoze ari kizigenza wa Real Madrid Ronaldo cyashyizwe ahitwa Calangute mu mujyi wa Panaji.

Benshi bitwaje amabendera y’umukara kugirango bamagane iki gishusho cya Ronaldo.

Minisitiri w’intara ya Goa, Michael Lobo, niwe uri inyuma y’iki gishushanyo, avuga ko yifuza kuyobora urubyiruko rwe muri siporo, cyane cyane umupira wamaguru.

Lobo yagize ati: "Kubera gukunda umupira w’amaguru kandi tubisabwe n’urubyiruko rwacu,twashyize igishushanyo cya Cristiano Ronaldo muri parike kugira ngo dushishikarize urubyiruko rwacu kuzamura umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

Twashyizeho igishushanyo cya Cristiano Ronaldo kugira ngo abahungu n’abakobwa bakiri bato bamwigireho."

"Turashaka ko bumva bamwigana,kugira ngo urukundo n’ishyaka ry’umupira w’amaguru biziyongere.

"Iyo tuvuze ku mupira w’amaguru, tuvuga kuri Cristiano Ronaldo."

Ariko abigaragambya barakariye ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cyahoze cyarigaruriye Goa ariwe watoranijwe mbere y’abandi.

Abigaragambyaga baririmbye bati: "Vuga Oya ku gishushanyo cya Cristiano Ronaldo i Calangute".

Umwe yagize ati: "Turimo kwamagana igihugu akomokamo [Ronaldo].

"Goa yamaze ibinyejana byinshi ikoronijwe kandi kugira igishushanyo cye ntibyemewe na gato."


Comments

Olivier 1 January 2022

Ariko bafite ishingiro ngewe mbona aragasuzuguro gakabije. Ubuse tuvugeko ntamuntabigwi ubuhinde bugira? Kuki atariwe bamanika?