Print

Abarimo Samusure na Marshall Mampa uheruka gufungurwa baraye muri stade

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2022 Yasuwe: 2886

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu kabari abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bafashwe mu ijoro ryakeye saa munani bari mu kabari kitwa Bauhaus gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo.

Mu bafashwe harimo Dj Karim, Marshall Mampa, Samusure, Sano Francois (Umunyamakuru) na Pilato rapper.

Bose uko ari 102 bafashwe nyuma y’amasaha y’ingendo zemewe, nkuko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana mu rwego rwo gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kalisa Ernest wubatse izina muri sinema nyarwanda nka Samusure aganira n’itangazamakuru, yavuze ko baguye mu makosa asaba imbabazi inzego z’umutekano n’abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabihurijeho n’umuraperi Pilato na we wemeye ikosa ry’uko barengeje amasaha yo gutaha bakiri mu kabari, bityo abisabira imababazi ndetse ahamya ko bitazongera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bafashwe mu ijoro ry’Ubunani nyuma yo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Aba bari mu bo twari twavuze ko bashobora kugira amahitamo yo kurya ubunani nabi. Bafatiwe mu kabari bikingiranye nyuma y’amasaha y’ingendo zemewe.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko uretse aba 102 bafatiwe mu kabari kamwe i Nyamirambo, mu gihugu hose ububari bwafatiwemo abarenga 500.

Aba 500 bakaba bari mu 7062 bafashwe barenze ku mabwiriza mu gihugu hose mu ijoro ry’ubunani.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko muri rusange umutekano w’abanyarwanda wari umeze neza mu ijoro ry’ubunani.

IGIHE