Print

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka mwiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2022 Yasuwe: 7707

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abana bose n’umwuzukuru, yatangaje ko umuryango we bifurije indi miryango y’Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza w’imigisha wa 2022.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abana bose n’umwuzukuru bifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2022.

Ubu butumwa bwatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 ubwo Abaturarwanda bose bari kwizihiza umunsi utangira uyu mwaka wa 2022.

Ubu butumwa bugira buti "Kuva ku muryango wanjye, twifurije imiryango yanyu umwaka mushya w’imigisha. Twese hamwe tuzatsinda iki cyorezo kandi dukomeze kubaka igihugu gifite iterambere twifuza."

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwo yari yatanze mu minsi ishize burimo ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 na bwo atangaza ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.