Print

Urwego rwa UN rwategetse Niger guhagarika kwirukana abanyarwanda yari icumbikiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2022 Yasuwe: 2300

Urwego rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’inkiko mpuzamahanga (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT) rwategetse leta ya Niger kuba ihagaritse itegeko ryo kwirukana abanyarwanda bimuriwe muri icyo gihugu.

Abanywarwanda umunani barimo abarangije ibihano bakatiwe, abandi nabo bagizwe abere kubyo bashinjwaga byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, boherejwe kuba muri Niger hisunzwe amasezerano hagati y’iki gihugu n’uru rwego rwa ONU/UN, ariko nyuma iki gihugu kikaba giherutse gutangaza ko kibahaye iminsi irindwi ngo babe bakivuyemo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatanu, umucamanza wabo, Hamadou Kadidiatou, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Niger iteye isoni.

Mu rwandiko rwaraye rwohererejwe icyo gihugu na Joseph E. Chiondo Masanche wari uyoboye urukiko rwa Arusha, Niger yahawe iminsi 30 ngo ibe yatanze ibisobanuro ku cyatumye ifata uwo mwanzuro.

Umucamanza Masanche yibukije Niger ko umwnzuro wo kubohereza muri iki gihugu wafashwe habaye umwumvikane n’urukiko kandi ko Niger yari yemeye kubaha uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu burundu.

Muri uru rwandiko, umucamanza Masanche avuga ko batandatu mu barebwa n’iyo ngingo bamwandikiye, bamwe basaba ko bahabwa umwanya kugira bashakirwe ahandi bashobora kujyanwa, abandi nabo basaba ko uwo mwanzuro ukurwaho.

Uru rwego rutegeka Niger ko nta n’umwe wakwirukanwa muri abo umunani bose kugeza habaye ubwumvikane hagati ya leta y’icyo gihugu n’uru rukiko.

Abanyarwanda umunani birukanwe ku butaka bwa Niger ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu.

Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko "rutunguwe no kuba rutaramenyeshejwe" na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 mu 9 bari bari i Arusha.

Madamu Rugwabiza yasabye ko u Rwanda ruhabwa umucyo ku buryo bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.

Ati: "Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo bantu 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize".

Amakuru avuga ko aba badashaka gusubira mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwiteguye kubakira.

Amasezerano ya UN na Niger kuri aba banyarwanda agaragaza ko muri abo barebwa na yo hiyongeraho na Jérôme-Clément Bicamumpaka, wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994.

Aya masezerano ateganya ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho. Buri muntu muri bo, ONU ikamuha amafaranga y’inshuro imwe yo kumutunga angana n’amadolari y’Amerika 10,000 (agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda). ONU kandi ikabarihira amafaranga y’icumbi yo mu mwaka wabo wa mbere muri Niger, nyuma yaho bakazajya bimenya.

Muri ayo masezerano hanagaragaramo ko leta ya Niger "itoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta" ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.

BBC