Print

Umukinnyi wakunzwe cyane muri Real Madrid akaba n’inshuti ya Cristiano Ronaldo yabaye umurobyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2022 Yasuwe: 3794

Uwahoze ari myugariro wa Real Madrid,Fabio Coentrao ari kubaho inzozi yahoranye zo kuba umurobyi nyuma yo kumanika inkweto.

Uyu mugabo wahamagawe inshuro 52 mu ikipe ya Portugal, aracyafite imyaka 33 gusa, ariko yasezeye ku mupira nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya Rio Ave mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

Uyu mukinnyi wari inshuti magara ya Cristiano Ronaldo ubwo bakinanaga muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu,yamaze kwinjira mu wundi mwuga umaze gufata indi ntera.

Nubwo Ronaldo w’imyaka 36 akomeje guharanira gutera imbere nyuma yo kugaruka muri Manchester United, uyu wahoze akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso we akomeje gukabya inzozi ze zo gukorera mu nyanja.

Coentrao yaguze ubwato bwe bwa mbere agikina,bwaje kurokora abarobyi 15 barohamye mu bwato.

Uyu musore wakiniye amakipe nka Real Madrid, Benfica na Sporting Lisbon asigaye amara amasaha menshi mu nyanja.

Coentrao yabwiye Channel ya Empower Brands ati: "Ubuzima bwo mu nyanja ntabwo buteye isoni, nkuko abantu benshi babitekereza.Ni akazi nk’akandi.

Uretse nibyo gusa, inyanja ni nziza kandi turayikeneye.

Hari abantu bakora hano kandi umwuga ugomba kubahwa nk’iyindi."

Avuga ku kazi k’ ’inzozi ze’, Coentrao yakomeje agira ati: "Abantu bakunda inyanja kandi bashaka kuyimenya bakeneye gukurikiza inzozi zabo.

"Kandi ni akazi k’igisekuru gishya. Data yari afite ubwato, yakundaga kuroba kandi buri gihe yanjyanaga nkiri umwana.

"Ubuzima bwanjye bwari inyanja ... inyanja n’uburobyi.

"Nibyo, nari nzi ko umunsi umwe umupira uzarangira kandi ko ngomba gufata icyerekezo gishya mu buzima bwanjye.

"Kandi umunezero wanjye ni ubu bwato kandi ubu ni bwo buzima nshaka kuyoboka."



Coentrao yishimiye kuba umurobyi