Print

Sudan: Minisitiri w’intebe yeguye nyuma y’imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2022 Yasuwe: 499

Igisirikare cyafashe ubutegetsi ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi, gifungisha ijisho Bwana Hamdok, ariko mu kwezi kwa cumi na kumwe kimusubiza ku butegetsi nyuma y’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi yagiranye n’umusirikare mukuru wayoboye ihirikwa rye.

Abigaragambya bamaganye ayo masezerano, basaba ko hajyaho ubutegetsi bwa gisivile gusa.

Ukwegurwa kwe kwakurikiye undi munsi w’imyigaragambyo, aho abaganga bavuze ko abantu batari munsi ya babiri bishwe.

Icyemezo cya Bwana Hamdok cyo kwegura gitumye igisirikare gisigara ari cyo kigenzura guverinoma mu buryo bwuzuye.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Bwana Hamdok yavuze ko Sudan igeze "ahantu habi cyane hashyize ku nkeke kubaho kwayo".

Yavuze ko yagerageje uko ashoboye kose ngo abuze igihugu "kwerekeza mu makuba", ariko avuga ko "nubwo ikintu icyo ari cyo cyose cyakozwe ngo hagerwe ku bwumvikane... ntibwabayeho".

Yongeyeho ati: "Nafashe icyemezo cyo gusubiza inshingano no gutangaza kwegura kwanjye nka minisitiri w’intebe, no guha amahirwe undi mugabo cyangwa umugore wo muri iki gihugu cy’imfura ngo... afashe kukinyuza mu gihe gisigaye ku nzibacyuho [imfatakibanza mu Kirundi] yerekeza ku gihugu kigendera kuri demokarasi cy’ubutegetsi bwa gisivile".

Abategetsi ba gisivile n’aba gisirikare bagiranye amasezerano yaranzwemo ibibazo yo gusaranganya ubutegetsi agamije kwerekeza igihugu ku butegetsi bwa demokarasi, nyuma yuko imyivumbagatanyo mu 2019 igejeje ku ihirikwa rya Perezida wa Sudan Omar al-Bashir wari umaze ku butegetsi imyaka igera kuri 30.

Bijyanye n’amasezerano yagezweho mu kwezi kwa cumi na kumwe hamwe na Bwana Hamdok, uyu Minisitiri w’intebe wari wasubijwe ku butegetsi yari yitezweho kuyobora guverinoma igizwe n’abaminisitiri bakora mu myanya ihuye n’ibyo bize(technocrats), kugeza habaye amatora. Ariko ntibyari bizwi ingano y’ububasha guverinoma nshya ya gisivile yari kugira, ndetse abigaragambya bavuze ko nta cyizere bafitiye igisirikare.

Ku cyumweru, abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum no mu mujyi wa Omdurman. Abigaragambya bateraga hejuru bati, "ubutegetsi buhabwe abaturage", banasaba igisirikare kuva muri politiki.

Ku mbuga nkoranyambaga, impirimbanyi zavuze ko uyu mwaka wa 2022 uzaba "umwaka wo gukomeza guhangana".

Abantu barenga 50 ni bo bamaze kwicirwa mu myigaragambyo kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare, barimo n’abatari munsi ya babiri bishwe ku cyumweru, nkuko bivugwa n’akanama gakuru k’abaganga bo muri Sudan gashyigikiye demokarasi.

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi yashyigikiye icyo gikorwa cyo kubuhirika cyo mu kwezi kwa cumi, avuga ko igisirikare cyabikoze mu kurinda ko habaho intambara mu gihugu yari iri hafi kwaduka. Avuga ko Sudan igishishikariye inzibacyuho yerekeza ku butegetsi bwa gisivile, amatora akaba ateganyijwe kuba mu kwezi kwa karindwi mu 2023.

BBC