Print

Rubavu: Ibisenge byagwiriye abantu 5 bari bugamye umwe arakomereka bikabije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 293

Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere, yangije ikigo cy’Ishuri ribanza rya Rebero riherereye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ibisenge y’ibyumba bitatu by’amashuri biraguruka ndetse binagwira abantu batanu bari bugamye.

Bivugwa ko bane muri abo bari bugamye bakomeretse byoroheje ndetse bahise bajyanwa kuvuriwa ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana mu gihe uwakomeretse cyane yahise yihutishirizwa ku Bitaro bya Gisenyi.

Amakuru dukesha IMVAHO NSHYA avuga ko nu masaha ya saa munani n’igice z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aribwo iyo mvura yari ivanze n’umuyaga ndetse n’urubura yaguye ari nyinshi cyane muri ako gace kegereye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo (RDC).

Abaturage bavuga ko iyo mvura yari nyinshi cyane ifite umuyaga mwinshi ndetse harimo n’amahindu.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu rugo twumva abantu benshi bavuza induru, tugeze kuri aya mashuri dusanga ibisenge byagurutse bigwa ku mugore wari uhetse umwana, umugabo, umudamu n’undi muntu umwe bari kumwe bacuruza ibisheke bari bugamye. Tabashije kubakuramo bajya kwa muganga. “

Abandi baturage bavuga ko ayo mashuri asanzwe abatera impungenge kuko babona atubatswe mu buryo bukwiriye bikaba bigaragarira buri wese.

Umwe ati: “Aya mashuri natwe adutera ikibazo kuko iyo dutambutse tubona byenda kugwa. Na n’iyi saha turacyafite impungenge ko abana bazajya mu mashuri akazabagwaho kuko natwe nk’abaturage nubwo tutazi kubaka tubona aya mashuri afite ikibazo.”

Bavuga ko by’umwihariko imireko ifata amazi idafashe ndetse n’imyubakire y’amashuri ubwayo ikaba isondetse ku buryo hakenewe kugezwa izindi mpuguke mu bwubatsi zikahakosora.

Muri ibi bice biherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda bikaba binegereye Ibirunga, imvura isanzwe igwa ari nyinshi ku buryo iyo idasenye inzu usanga yangije imyaka. Abaturage bavuga ko bahorana impungenge ku bijyanye n’iyo mvura itabura kugwa mu mezi menshi, cyane cyane mu ntangiro z’umwaka.


Comments

4 January 2022

Ayomashuritwasabaka bayavugurura kuko nkababyeyintabwobasubiza abana babokuricyo kigo bityo twasabako ayomashuri bayavugurura vuba mbere yuko abana basubira ku ishuri