Print

Umuhanzi Mico The Best n’umufasha we Clarisse bibarutse imfura yabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 January 2022 Yasuwe: 682

Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu Bitaro byo kwa Nyirinkwaya ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.

Uyu muhanzi avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we n’umuryango we. Kandi ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango.

Ati “Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y’umuryango. Ni ikintu cyiza, urumva mu ba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.”

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse barushinze tariki 26 Nzeri 2021 bubera muri Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.


Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.


Mico The Best yavuze ko umwana we ‘azanye’ n’indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba
Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, yavuze ko umwana ari icyungo mu muryango

Mico The Best n’umugore we bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo