Print

Ubudage ku mwanya wa mbere, ku rutonde rw’ibihugu 15 bifite abakobwa bafite uburanga buke

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 January 2022 Yasuwe: 4535

15. Hari ibihugu bitatu bya Afurika: Nigeria, Zimbabwe, Ethiopia

Abantu benshi bavuga ko abagore bo muri Afurika ubusanzwe bafite umwihariko ubatandukanya n’abazungukazi. Ibi bigashingira ku ngano y’ibice bimwe na bimwe by’umubiri wabo usanga bitandukanye n’iby’Ababanyaburayi.

Kuri iyi ngingo The Insiders ivuga ko Abagore bo muri Afurika usanga abenshi ari bagufi, abandi bafite ikibuno kinini, bityo kumenya neza uburanga bwabo bikagorana. Mu ijanisha ry’abatoye Zimbabwe , Nigeria na Ethiopa byanganije amanota byose uko ari bitatu biza ku mwanya wa 15.

14. Peru

Peru ni igihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo, by’umwihariko iki gihugu gituwe n’abirabura benshi bakomoka ku mugabane wa Afurika bajyanwe mu bucakara gukora mu mirima y’urutoki. Abatora bemeje ko Peru ifite umubare w’abagore n’abakobwa benshi badakeye ku isura.

The Insiders ivuga ko n’ubwo abatora bahurije ku kuba Peru iza mu bihugu bifite abakobwa badakeye na gato, ngo bazi gushimisha abagabo mu gitanda ku buryo budasanzwe.

13. Canada

Canada ni igihugu kiri muri Amerika ya Ruguru, ubusanzwe Canada ituwe n’abazungu bavanze n’abirabura. Abagore bo muri iki gihugu ubusanzwe ngo ntibakunze buba barebare, iyi ikaba impamvu nyamukuru yatumye abagore b’abanya Canada bagaragara kuri uru rutonde.

12. Turkey

Turkey ni kimwe mu bihugu by’abarabu bifite abakobwa badashamaje. Ibi binemezwa n’umubare w’abagabo bo muri Turkey barongora abakobwa bahavuka ukiri hasi. Aha muri Turkey ubundi ngo umugabo waho umugereranyije n’umugore uhavuka usanga umugabo ari we ufite uburanga kurusha umugore.

11. Spain

Ubusanzwe mu byegeranyo bikorwa ku bwiza bw’abagabo, Spain iza mu bihugu bya mbere bifite abagabo beza cyane. Ikindi abagabo bo muri Spain bazwiho ngo ni ubuhanga budasanzwe bafite mu bijyanye no gutera akabariro. Gusa ku bagore ho siko bimeze kuko, mu batoye ku rubuga rwa The Insiders bagaragaje ko abagore bo muri Spain baba atari beza ku masura.

10. Australia

Australia ni kimwe mu bihugu bifite ibigwi mu mpande zitandukanye z’ubuzima. Australia kandi izwi nk’igihugu kigira abaturage bazi kurimba mu myambarire. Abenshi bakunda abasore bo muri iki gihugu bagendeye ku mukinyi wa Filimi w’icyamamare mu buranga, Chris Hemsworth. Gusa abagore bo muri iki gihugu bo ntibagaragara neza mu bijyanye n’uburanga.

9. Argentina


Argentine ni igihugu cyo mu majyepfo ya Amerika, iki ni igihugu cy’inkomoko cy’ibyamamare bikomeye ku isi nka Papa Francis I , Lionel Messi n’abandi. Burya ngo iki gihugu kiri mu bihugu bigira abakobwa bafite uburanga budashamaje nk’uko bigaragazwa n’uru rutonde rw’ikinyamakuru The Insiders.

8. Mexico

Mexico ni igihugu gituranyi na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abantu benshi bakunda kureba filimi zigezweho, bazi ubwiza bw’abakobwa bagaragara muri flimi za telenovelas. Gusa abakoze uru rutonde bavuga ko bibaza ukuntu abakobwa bagaragara muri bene izi filimi baboneka mu gihugu ubusanzwe gifite abakobwa batagaragara neza imbere y’abagabo.

7. Portugal

Portugal ni igihugu kiri mu majyepfo y’Uburayi, iki ni igihugu gikomeye mu mpano zitandukanye. Gusa ngo iyo bigeze ku bakobwa n’abagore beza biragorana cyane kubona umunya Porutigalikazi ufite uburanga budasanzwe.

6. India

Ubuhinde mu busanzwe abantu benshi babufata nk’igihugu kigaragaza ubwiza bw’abantu baremwe, ibi bigaterwa n’abakobwa beza, abasore b’ibigango bagaragara muri filmi za Bollywood. Nyamara burya ngo iyo urebye mu baturage bose batuye u Buhinde usanga abakobwa benshi bafite uburanga buke nabo bakomoka muri iki gihugu.

Ubusanzwe u Buhinde bufite ikamba rya Nyampinga w’Isi inshuro zirenga 5. Gusa abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ibyo bidahagije ngo bube ufite abakobwa beza.

5. Lithuania

Lithuania ni igihugu cyo mu burasirazuba bw’u Burayi. Abakoze uru rutonde bavuga ko bitaboroheye kumenya neza amakuru ku buranga bw’abatuye Lithuania, gusa ngo mu baturanyi babo batoye bagaragaje ko Lithuania nayo iri mu bihugu bifite abakobwa badashamaje.

4. South Korea

Koreya y’Epfo ubusanzwe izwiho kugira abakobwa bato bato, gusa ngo uburanga bw’isura zabo ntibukurura abagabo habe na gato.

3. China

U Bushinwa ni igihugu cyo mu Burasirazuba bw’isi. Ubushinwa buzwi nk’igihugu gikize kandi gifite abaturage benshi kurusha ibindi ku Isi. Nta gitunguranye nk’igihugu gifite abaturage basaga miliyari ko muri bo habamo abagore badakeye ku maso.

2. The United Kingdom

U Bwongereza ni igihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi. Iki gihugu bivugwako abagabo bakivukamo baba bafite ubwiza budasanwe gusa wagera ku bagore ugasanga bihabanye cyane. Hari n’abavuga ko u Bwongereza bushobora kuba ari bwo bufite abagore b’uburanga buke kurusha ikindi gihugu cyose cyo ku Isi.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Beautiful People, Greg Hodge, asobanura abagore bo mu Bwongereza nka bamwe mu bagore bo ku Isi ya none batazi kwiyitaho mu buryo bwo gusa neza no kugaraza ubwiza imbere y’ababareba.

1. Germany

U Budage ni cyo gihugu kibimburira ibindi mu kugira abagore b’Abanyaburanga buke ku isura. Abantu benshi batanga ibitekerezo basobanura ko abagore bakomoka mu Budage usibye kugira uruhu rutaboneye, bagira n’umushiha udasanzwe ku bagabo.

Ibi byose byatumye ikinyamakuru the Insiders kibashyira ku rutonde rw’abafite abagore badakeye ku isura, ivuga kandi ko ubusanzwe Abadage bagira igitinyiro kidasanzwe, nk’uko umuyobozi wabo Angel Merkel agaragara.

Src:www.insidermonkey.com