Print

Pasiteri yuhagiye abayoboke be b’abagore mu rwego rwo kubahanaguraho ibyaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 3012

Pasiteri yakoze agashya yuhagira abagore bo mu Itorero, avuga ko Umwuka Wera ariwo wamutegetse kubikora.

Video yaciye ibintu hirya no hino,yagaragaje bamwe mu bakobwa bambaye amasume baza imbere ya pasiteri ngo abakarabye mu itorero ryitwa Cross over Night.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize ndetse muri ayo mashusho aba bagore bari batonze umurongo baza akabakarabya.

Abashyize hanze iyi videwo batavuze aho yafatiwe,bavuze ko Pasiteri yabwiye aba bagore ko kubuhagira bambaye ubusa bibahanaguraho ibyaha kandi bikabagira abera

Bivugwa ko aba bagore bagombaga gukuramo imyenda yose mbere yo kwiyuhagira.