Print

Akayabo Real Madrid yahaye Kylian Mbappe ngo atere umugongo PSG kamenyekane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 2810

Rutahizamu Kylian Mbappe uri mu mezi ye ya nyuma mu ikipe ya PSG ikomeje kumusaba ko yayongerera amasezerano akanga,yahawe akayabo kenshi na Real Madrid kugira ngo ayisinyire.

Mbappe ushaka kwerekeza muri iyi kipe yakuze akunda,yanze ibyo yahawe na PSG byose ndetse ubu ategereje ko isoko rifungura muri Kamena uyu mwaka ubundi agahita yerekeza i Madrid.

Ikinyamakuru ABC gitangaza ko Florentino Pérez yiteguye gukora ibishoboka byose ngo yemeze PSG yanze kugurisha uyu rutahizamu aho ngo ashaka kumuha agahimbazamusyi ko gusinya ka miliyoni 40 z’amayero akerekeza Santiago Bernabéu.

Mbappe ngo azahabwa amasezerano y’imyaka itandatu n’umushahara utubutse wa miliyoni 21 z’ama euro ku mwaka.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyanditse ko uyu rutahizamu yamaze kwerekeza muri Real Madrid gusa hategerejwe impeshyi itaha.

Iki kinyamakuru cyangize kiti: “Inzira ye ntikigana muri Parc des Princes, ahubwo iri muri Santiago Bernabéu”. Icyizere cya Real Madrid cyo kwegukana Kylian Mbappe kiruzuye ndetse ngo ibiganiro bagiranye byagenze neza cyane.

Nta kintu kizatangazwa mbere yuko shampiyona irangira kubera kubahana kw’amakipe yombi afite amafaranga menshi ndetse ngo hari amasezerano hagati y’amakipe akomeye i Burayi yo kubahana.