Print

Meya yafatanwe ikamyo yuzuyemo ibiyobyabwenge bya Cocaine bifite agaciro ka miliyoni zirenga 8 z’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 3465

Polisi yo mu majyaruguru ya Niger,yafashe ibiro birenga 200 bya cocaine ifite agaciro ka miliyoni 8.7 z’amadolari yari itwawe mu ikamyo y’umuyobozi w’akarere ndetse nawe ubwe ayirimo.

Amakuru avuga ko ku cyumweru, umuyobozi w’akarere n’umushoferi we bari muri iyo modoka, batawe muri yombi bafite amabaro 199 ya kokayine ubwo bari bageze kuri bariyeri aho basakira ku muhanda werekeza mu majyaruguru ahakorerwa ubucuruzi hitwa Agadez.

Itangazo ry’ibiro bikuru bya Niger bishinzwe kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (OCRTIS) ryemeje ko muri Agadez hafashwe ibiro birenga 200 bya kokayine, ariko ntibatanga ibisobanuro birambuye.

Afurika y’Iburengerazuba,yabaye inzira yo kunyuramo ibiyobyabwenge bitemewe biva muri Amerika y’Epfo byerekeza mu Burayi,mu myaka yashize habonetse ibirego byinshi byabyo.