Print

RIB yafunze nyiri uruganda rwakoze inzoga yitwa Umuneza yishe abantu 11 igira impumyi 4

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2022 Yasuwe: 2041

Iyi nzoga yitwa Umuneza ikorwa n’Uruganda RWANDABEV ruherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ku wa 27 Ukuboza 2021 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko hari abantu bane bishwe no kuyinywa.

Muri uku kwezi, Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) cyahise gisohora itangazo kivuga ko “cyahagaritse by’agateganyo iyi nzoga.’’

Kugeza ubu abantu 11 bo mu Turere twa Bugesera na Gasabo ni bo bishwe n’iyi nzoga ndetse hari batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho kubigiramo uruhare.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu batawe muri yombi harimo Umuyobozi wa RWANDABEV witwa Marcel Ngarambe.

Yakomeje avuga ko Ngarambe yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki 3 Mutarama 2022, mu gihe abandi bane bafashwe ku wa 27 Ukuboza 2021.

Dr Murangira yavuze ko ibimenyetso bya laboratwari byagaragaje ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cya methanol ari nacyo cyabaye intandaro y’impfu z’abayinyoye.

Ati “Inzoga ya Umuneza ifite methanol kandi byemejwe na raporo ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera. Isuzuma ryakozwe ku mpagararizi (sample) yakuwe mu gifu cy’imirambo igaragaza ko mu nda harimo iki kinyabutabire cya methanol akaba ari cyo cyabaye intandaro y’urupfu rwabo.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gushyira mu kaga ubuzima bwa bagenzi babo.

Yagize ati “Ubuzima bw’abaturarwanda ni bwubahwe. Ntabwo bikwiye ko inyungu y’umuntu igomba gusimbuzwa ubuzima bw’abaturarwanda. Abantu nibitondere amabwiriza y’ubuziranenge bahabwa yo gukora ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bikoreshwa mu biribwa cyangwa ibinyobwa bayakurikize . Utazabikora azakurikiranwa n’amategeko abihanirwe.’’

Uretse abapfuye, kugeza ubu abandi bantu bane banyweye kuri kiriya kinyobwa barahumye burundu, bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Kuva iki kibazo cyagaragara hafashwe imyanzuro itandukanye irimo ko hagiye gushyirwaho amatsinda yihariye ashinzwe kugenzura inzoga zikorerwa hirya no hino.

Mu bindi byemejwe harimo kuba uturere tugiye guhabwa urutonde rw’inzoga zemewe gukorerwamo ndetse n’izitemewe kugira ngo bifashe ubuyobozi n’abaturage.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko hagiye gukazwa ubugenzuzi hagamijwe kureba ko abacuruza ibiribwa, imiti n’ibinyobwa byose bubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, iya Kicukiro n’iya Gikondo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.